Yari agiye gushyingirwa Interahamwe, atabarwa n’Inkotanyi (Ubuhamya)

Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore.

Bibutse abiciwe i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana
Bibutse abiciwe i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye kuri Sitasiyo y’amashanyarazi y’ahazwi nko kuri SAYI mu Murenge wa Munyiginya.

Uwatanze ubuhamya warokokeye i SAYI, Zaninka Jacqueline, yavuze ko hagati ya tariki ya 7-10 Mata 1994, Abatutsi benshi bahungiye kuri iyi Sitasiyo y’amashanyarazi nyuma y’uko Bisengimana Paul wayoboraga Komini Gikoro atangije irimburwa ry’Abatutsi bari batuye muri Komini yayoboraga.

Ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 1994 nibwo Abajandarume barindaga iyi sitasiyo ya SAYI bahavuye babererekera Interahamwe, zirahagota zica Abatutsi bari bahahungiye barenga 1,000, zirabica ku buryo harokokeye Abatutsi mbarwa.

Abahungiye kuri sitasiyo y'amashanyarazi bizeye kuharindirwa banenga Abajandarume babasize mu maboko y'Interahamwe
Abahungiye kuri sitasiyo y’amashanyarazi bizeye kuharindirwa banenga Abajandarume babasize mu maboko y’Interahamwe

Avuga ko batunguwe no kubona abantu bari baturanye basanzwe baziranye, basangira bagasabana ari bo babishe ngo babaziza Habyarimana nyamara yarapfuye batamuzi.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kuko ntiwambwira ukuntu nazira Habyarimana ntari nzi, jye nabaga ndagiye inka z’iwacu, sinari muzi yewe ntaranamubona mu maso, usibye kumwumva kuri Radio gusa.”

Interahamwe zimaze kwica ababyeyi ba Zaninka ngo zamushyingiye ku ngufu uwitwa Higiro wari Interahamwe. Amugejeje iwe yasubiye mu bitero, Zaninka ahita atoroka, ku bw’amahirwe ahita ahura n’Inkotanyi zimurokora gutyo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yunamiye abiciwe muri aka gace
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yunamiye abiciwe muri aka gace

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Umurenge wa Munyiginya ugizwe n’igice cyari muri Komini Gikoro n’icyari muri Komini Muhazi.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri muyobozi ngo yabaga yarakoze urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa ku buryo Interahamwe zagendanaga urwo rutonde kugira ngo barebe ko abaruriho bose bamaze kwicwa, uwo batarica bakamuhiga.

Avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda kuko ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi zishwe urupfu rubi rw’agashinyaguro bazizwa uko baremwe.

Yagize ati “Twibuka kugira ngo duhe icyubahiro abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tubunamire kuko tutagize umwanya wo kubaririra, tukanigisha abato amateka kugira ngo bayakuremo inyigisho n’imbaraga zo kurwanya ikibi.”

Yashimiye Ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikarokora abicwaga, zikabohora Igihugu ndetse n’ubu zikaba ziri gutanga amahoro haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera kuko bafite ubuyobozi bwiza, abasaba gukora icyateza imbere ubuzima n’imibereho myiza yabo.

Inzibutso 11 ziri mu Karere ka Rwamagana ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 83,795.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubundi yari igiye kukwica urubozo ubuse bamwe ntibishe nabo bashyingiranwe bakabyarana barangiza bakabica erega bamwe mubatangije ubwicanyi mu Rwanda kuva muli za59 bari bafite abagore babatutsikazi nubu bamwe bali babafite abandi ali ba.nyina bamwe batangiye ingero kubagore babo babica abandi bica bishywa babo kuko bashiki babo bababyaranye nabatutsi

lg yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka