Dore bimwe mu byafasha gukira ihungabana ryaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bimwe mu bintu bishobora gufasha umuntu wahuye n’ihungaba ryaturutse ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kwakira ibyamubaye no kujya mu bajyanama b’ubuzima mu bijyanye n’isanamitima, ndetse no ku nzobere mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, bakamufasha gukora urugendo rwo gukira ibikomere buhoro buhoro.

Umulisa Aimée Josiane, Umukozi wa GAERG mu kigo cy’Isanamitima n’Ubudaheranwa (AHEZA), avuga ko uburyo bwo gufasha umuntu gukira ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kumutega amatwi akakubwira ubuhamya bw’ibyamubaye, kumufasha kwakira ayo mateka y’ubuzima ndetse no gukomeza kumukurikirana hakoreshejwe uburyo bw’ibiganiro, igihe agufunguriye umutima we wose, akakubwira ibyamubabaje biri mu bimufasha kugenda akira buhoro buhoro.

Ati “Ihungabana rituruka kuri Jenoside riterwa n’ibikomere biba byaratewe n’ibyo umuntu yahuye nabyo, ku buryo kubyakira no kubyihanganira bimugora, noneho bigatuma ahungabana mu mibereho ye. Kumufasha rero ni urugendo kandi rurerure no kumugaragariza urukundo”.

Ibindi bifasha umuntu gukira ibikomere yatewe na Jenoside, ni ugushyingura abe bishwe kuko bimufasha kwakira ko batakiriho.

Ku muntu utarashyinguye abe ahorana ihungabana ry’uko bashobora kuba bakiriho, ndetse rimwe na rimwe akikanga ko yazongera kubabona agarutse.

Umulisa avuga ko kugira ngo umuntu abashe gukira ibikomere bya Jenoside, ko ari urugendo rukorwa buhoro buhoro kugeza ubwo uwahungabanye azabasha kwakira amateka y’ibyamubayeho, akabana nabyo ariko ntibimubuze gutera intambwe yo kubivamo.

Ati “Kuko ihungabana rya Jenoside ari ibintu by’uruhurirane byinshi ndetse bituma umuntu yigiramo agahinda gakabije, ntabwo bihita bishira ako kanya kuko mu myaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe, na n’ubu Abayirokotse baracyabana n’ibikomere byayo”.

Yongeraho ko iyo umuntu yagize ihungabana ku rwego rwo hejuru, ubujyanama n’ibiganiro gusa bidashobora kumufasha, yoherezwa ku ivuriro ndetse no ku bigo nderabuzima kugira ngo ahabwe imiti imufasha.

Ikindi umuntu ufite ihungabana afashwa, harimo kugaragarizwa urukundo aho ahabwa umwanya munini wo kwitabwaho kugira ngo yongere kwiyumvamo agaciro ke, yambuwe kuva kera mu mibereho ye n’umuryango we.

Umulisa ati “Urukundo, kitabwaho, kuganirizwa, guhumurizwa, kugirwa inama yo kongera kwikunda, nabyo biri mu bifasha uwahuye n’ihungabana kugarura icyizere cy’ubuzima”.

Bitewe n’uko ingaruka za Jenoside zitajya zishira, bisaba ko abayikorewe bafashwa mu buzima n’imibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo bagende bakira amateka yabo.

Kugira ngo uwahuye n’ihungabana yasigiwe na Jenoside abashe gukira no gukomeza kwiyubaka, bisaba ko afashwa mu ntambwe iyo ari yo yose yabasha gutera, no kumwunganira mu byoko akora kuko biri mu bimufasha kubona ko ashoboye nk’abandi, bikanamwongerera imbaraga zo gukira.

Ufasha umuntu wahuye n’ihungabana, ahera kuri bimwe mu bimenyetso bigaragarira ku mubiri we no mu myitwarire.

Bimwe muri ibyo bimenyetso biranga umuntu wahuye n’ihungana harimo kwigunga, uburakari bukabije, kubura ibitotsi, gutakariza icyizere abantu, kumva nta kintu ashoboye gukora, kwiyanga, kumva nta kizere cy’ubuzima cy’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka