Mwulire: Injangwe yamwomoye ibisebe abasha kubyuka mu mirambo

Mu barokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, harimo Egidia Mukarubuga injangwe yomoye ibisebe akabasha kubyuka mu mirambo y’abatutsi bishwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mukarubuga warokokeye i Mwulire
Mukarubuga warokokeye i Mwulire

Mukarubuga yahaye ubuhamya abayobozi n’imbaga y’abaturage bagiye kwibukira i Mwulire mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023.

Kuri urwo rwibutso, abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barata ubutwari bwaranze Abatutsi bishwe n’Abajepe, nyuma yo gutsinda Interahamwe bakoresheje amabuye.

Bavuga ko urugamba rwo kwirwanaho rwamaze iminsi 10 ruyobowe na Karenzi Guido afashijwe n’umukobwa witwaga Kirabirwa, hakoreshejwe amabuye n’izindi ntwaro za gakondo.

Mukarubuga Egidia uri mu barokokeye i Mwulire, avuga ko ababyeyi n’abakobwa bari bashinzwe gushaka no kwegeranya amabuye yo kurwanisha, abagabo n’abasore bakajya imbere ku rugamba.

Mukarubuga avuga ko bari barishyize hamwe bashinga inkambi yo kwirwanaho, ku buryo ngo Interahamwe zari zamaze gutsindwa iyo hataza Abajepe n’izari ingabo z’Igihugu (Ex FAR).

Avuga ko Abajepe bamaze iminsi baza kubica, babanza kubarasa ariko nyuma yaho ngo batangira kujya bakoresha imihoro kugeza ubwo bishe abarenga ibihumbi 15.

Mukarubuga ati "Baratemye, baratema kugeza ubwo babonye ko bashoje igikorwa, nanjye mba aho ku mirambo, ubwo hari ku nshuro ya kabiri bari bantemye, umutwe bawucocaguye. Ngiye kubona mbona agapusi karaje, karenga za ntumbi zose kansanga aho nari ndyamye, ndavuga nti ’iyi pusi yo ije kwenda iki?"

Ati "Ipusi yaraje ijya muri bya bisebe byanjye irabirya, irabyoza, ibihu byose uko byumiyemo n’amaraso ipusi ibikuraho, hanyuma ndasinzira, igihe kigeze ndakanguka, ndambuye akaboko numva kararambutse, ngize gutya ijosi numva riranyeganyeze kubera ko ibyateraga amasazi ipusi yari yabikuyemo".

Mukarubuga avuga ko yaje kubyuka aho mu mirambo biremera ndetse agarura ubwenge, agenda yerekeza iwabo hitwa i Nawe, ariko ageze mu Kamiranzovu ngo ahura n’uwamwiciye se witwa Kanyamusoro, amubwira ko nta muntu wasigaye w’iwabo.

Kanyamusoro ngo yanze kumwica ahubwo amugira inama yo kujya i Rwamagana kuko ngo yari yumvise ko Inkotanyi zahageze, akigenda ahura n’abandi barokotse Jenoside baramujyana ahitira kwa muganga.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Mwulire ubu rushyinguwemo imibiri 26,958, bishwe
baturutse mu byari amakomini ya Bicumbi, Gikoro na Rutonde.

Kugeza uyu munsi ariko haracyaboneka abagiye bajugunywa ku misozi itandukanye, barimo abashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kabiri bagera kuri 28, harimo imiryango ya Rwakibibi Pascal.

Rwakibibi avuga ko kuba abo babyeyi n’abavandimwe barakoresheje intwaro gakondo, na we ngo bimwibutsa ko abarokotse Jenoside bagomba kurangwa n’umuco gakondo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati "Intwaro gakondo mbona ubu ntabwo ari amabuye cyangwa ntampongano nk’uko bariya babigenje, ahubwo ni umuco. Mu muco nyarwanda nta wicaga undi, ahubwo habagaho gufashanya tukagira ubumwe, Umunyarwanda ni nk’undi".

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire wari mu Bayobozi bagiye kwibukira i Mwulire, avuga ko ubuhamya bwa Mukarubuga bwerekana ubutwari mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka