Basanga kumenya amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi bizabafasha kurwanya abayipfobya

Hari bamwe mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko gusobanurirwa amateka yayo biciye mu gusura inzibutso, bituma bagira ubumenyi buhagije ku mateka, bityo bagashobora guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Abiganjemo urubyiruko baturutse mu ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Ruli, ibitaro by’Akarere ka Gakenke, inzego z’ibanze, abikorera n’abanyamadini bo muri ako karere, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 19 Mata 2023, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Ndayishimiye Murara Samuel w’imyaka 22, agira ati “Ni ku nshuro ya mbere nsuye urwibutso. Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nsanze byari ngombwa kuza hano. Ubu ngiye gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwanya abahakana bakanapfobya Jenoside”.

Mwizerwa Yvonne na we ati “Gusura inzibutso zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ingenzi, kuko tuhungukira byinshi nkatwe twavutse nyuma yayo. Ubu menye uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, bizatuma tubasha guhangana n’ingengabitekerezo yayo”.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n’urwo rubyiruko muri icyo gikorwa, bavuga ko gusura uru rwibutso byari bikenewe, nk’uko bisobanurwa na Padiri Innocent Dushimiyimana, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubuforoma n’ububyaza rya Ruli.

Ati “Urubyiruko turarusaba kugira uruhare mu kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ku ishuri baba bafite ibikenewe, ku buryo basubiza abagoreka amateka ya Jenoside, bakabwira ay’ukuri, gusura urwibutso nk’uru rero ni ingenzi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yasabye urwo rubyiruko rwabashije gusura urwibutso rwa Kigali, gusangiza abandi ibyo bungutse.

Yagize ati “ABagize amahirwe yo gusura uru rwibutso, bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabasaba kuyasangiza bagenzi babo kugira ngo na bo bagire ubwo bumenyi, hanyuma bafatanye guhangana n’abapfobya Jenoside bakanayihakana, babaha amakuru y’ukuri”.

Aba biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside baturutse mu Karere ka Gakenke, banasuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, basobanurirwa uko urwo rugamba rwagenze kugeza ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA zirutsinze, zihagarika Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka