Nyuma yo gukora indirimbo zashyizwe mu gice cya mbere cy’igitabo cy’indirimbo cyifashishwa mu rusengero, Umuhanzi Aimé Uwimana umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gushyira hanze igice cya kabiri.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King James mu kwa cumi azerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu gitaramo cyateguwe na Team Production iyobowe na Justin Karekezi uba mu gihugu cy’Ububiligi.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagiye kuba igitaramo cy’abahanzi ba Gospel mu resitora. Kuwa gatanu tariki 14/09/2012, iki gitaramo kizabera ahitwa “Amani Restaurant” mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Itsinda ‘the shooters’ ry’abahanzi babiri baririmba injyana ya Hip Hop rikorera mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo aribwo bagitangira, bagize amahirwe bakabona ubahagararira (manager) nta tsinda ririmba iyi njyana batahangana naryo mu gihugu.
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, umuhanzi Lil G afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bise “Akagozi”.
Abasore babiri: Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere bafite gahunda yo gukora amafilime documentaire mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ngo bamenye icyiza cyo gukora n’ikibi cyo kureka.
Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.
Abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams bazwi mu myidagaduro (showbiz) ntibarebana neza aho umwe ashinja undi ko yamuvuze ko afata ruswa y’abahanzi mu rwego rwo kugira ngo abamenyekanishe.
Umuhanzi Danny Vumbi, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi “The Brothers”, atangaza ko kuba muri iyi minsi asigaye aririmba indirimbo nyinshi wenyine (solo) bimufasha kuko ngo hari igihe ajya kuririmba indirimbo akabura bagenzi be ngo baririmbane.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse, yishimiye ko igitaramo yakoresheje tariki 02/09/2012 mu Ntara y’Uburasirazuba cyo gukusanya inkunga yo kubakira abana b’imfubyi badafite aho baba cyagenze neza.
Hagiye gushyirwaho akanama kazaba gashinzwe gukurikirana ba Nyampinga mu buzima bwa buri munsi; nk’uko byatangajwe na Makuza Lauren ushizwe guteza imbere umuco muri Minisiter y’umuco na Siporo.
Mu kumurika alubumu yabo ya gatatu bise “Ku rugamba”, itsinda Urban Boys izazana abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo (collabo) harimo Jackie Chandiru na Washington bo mu gihugu cya Uganda.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rurangwa Gaston uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy yakoze impanuka ya moto tariki 27/08/2012 Imana ikinga akaboko.
Christopher umaze kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga n’ijwi rye ryiza, nawe kimwe n’abandi bahanzi bose b’abanyarwanda babarizwa mu Rwanda, ntagikorana na Nelly Asanase muri gahunda ye ya Nelly’s Diamonds.
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Vd Frank, kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012 azizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27 none yatumiye inshuti ze zose zo kuri facebook mu birori yateguye.
Ubwo umuhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yamurikaga alubumu ye ya mbere yise ‘‘Nta mvura idahita’’ tariki 24/08/2012, igitaramo cyagenze neza cyane.
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Kuri iki cyumweru tariki 26/08/2012 hateguwe igitaramo cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu cyiswe “Rwanda Shima Imana”.
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.
Korari Sinayi yamenyekanye cyane kubera indirimbo yayo yaririmbye yise ‘‘Akamanyu k’umutsima’’. Iyi korari ni imwe mu makorari abarizwa mu mudugudu wa Kamashashi muri Paruwasi ya Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Dr Claude wagombaga kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuwa gatanu tariki 17/08/2012 yagiye umunsi umwe mbere yahoo kubera imyitozo (répétitions) agomba gukorerayo mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.
Umuhanzi Tom Close umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda arataramira abakunzi be hirya no hino mu mpera z’iki cyumweru kizarangira tariki 19/08/2012.
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yakatiwe igihano cy’amezi atatu y’insubikagifungo kuwa kane tariki 16/08/2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (Producer).
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi, kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012 arashyira hanze indirimbo nshya yise “Byacitse” yakorewe muri Bridge Records.
Umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yatawe muri yombi tariki 15/08/2012 nyuma yo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (producer).
Ibikorwa byo gushishikariza abantu umunsi wahariwe ubutabazi ku isi (World Humanitarian Day Campaign) bimaze kugera ku bantu barenga miliyoni 100 bari biyemejwe. Kugera tariki 19/08/2012 ngo bazaba bageze kuri miliyari imwe.
Bashabe Kate niwe ubahiga mu bwiza nyuma yo kwgukana ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge, mu birori byo gutora Miss Nyarugenge byabaye kuwa Gatanu tariki 10/08/2012.
Itsinda Kidz Voice rigizwe n’abana bava inda imwe rimenyerewe mu njyana ya Reggae rizamurika alubumu yabo ya mbere bise “African Children” kuwa gatandatu tariki 18/08/2012 kuri One Love hazwi nko kwa Rasta ku Kinamba hafi ya Cadillac.
Amakuru dukesha Laurent Marius Nzabandora uhagarariye itsinda B-Gun, ni uko amashusho y’indirimbo Bwiza bwanjye yageze hanze kuwa mbere tariki ya 6.8.2012 mugihe amajwi yayo (audio) yakozwe ahagana mu kwezi kwa gatanu na Jay P muri Hop Street.
Umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Miss President” ya Paccy kizaba tariki 24/08/2012.