Auto-tunes ituma amajwi y’abaririmbyi bo mu Rwanda ahinduka agata umwimerere

Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya “Auto-tunes” kugira ngo amajwi yabo agororoke kurushaho bigatuma amajwi yo mu ndirimbo zabo zicurangwa ku maradiyo aba ari meza kurusha igihe baba bari kuririmba mu bitaramo by’imbonankubone “live”.

“Auto-tunes” ni progaramu ya mudasobwa yahanzwe na kampani yo muri Amerika yitwa Antares Audio Technologies. Iyo porogaramu ikosora amakosa y’imiririmbire kuburyo aho umuririmbyi yaririmbye nabi ihakosora umuntu akumva indirimbo inogeye amatwi. Ijwi rigahinduka ntiribe rikiri iry’umwimerere.

Mu bitaramo bitandukanye bya “live” by’abaririmbyi bo mu Rwanda usanga bamwe mu baririmbyi amajwi yabo yahindutse atandukanye n’asanzwe yumvikana ku maradiyo kuko aba arimo “Auto-tunes”.

Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakoresha “Auto-tunes” barimo Knowless mu ndirimbo ze nka Mba Hafi, Nkoraho, Byarakomeye, Dream Boys mu ndirimbo zabo nka “Mumutashye”, Urban Boys mu ndirimbo zabo nka “Wampoye iki”… n’abandi bahanzi batandukanye.

Guhinduka kw’amajwi kw’aba bahanzi byagaragaraye cyane mu bitaramo bya “Live” by’irushanwa rya PGGSS ( Primus Guma Guma Super Star) aho abahanzi batandukanye barimo Knowless, Dream Boys, Urban Boys, King James n’abandi baririmbaga amajwi yabo ntahure neza n’asanzwe yumvikana mu ndirimbo zabo zihita ku maradiyo.

Ikindi ni uko kubera kutamenyera kuririmba “Live” usanga bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakoresha “Play-back” aho bashyira muri mudasobwa CD iriho indirimbo maze umuririmbyi agafata “Micro” akaririmba akurikira indirimbo iri kuri CD, nta kindi gicurangisho gikoreshejwe.

Bamwe mu baririmbyi bakoresha “Auto-tunes” baganiriye na Kigali Today bavuga ko Auto-tunes ikoreshwa kenshi ngo ariko siryo koranabuhanga ryonyine rituma indirimbo iryoha.

Imwe muri Porogaramu zikoreshwa bashyira Auto-tunes mu majwi.
Imwe muri Porogaramu zikoreshwa bashyira Auto-tunes mu majwi.

Platini wo muri Dream Boys agira ati “Auto-tunes ndayizi ntabwo aricyo kibazo cyane ko atariyo “effet” yonyine ishyirwa mu majwi mu ndirimbo igihe iri muri studio kandi ntaho idakoreshwa ku isi. Gusa icyo nabwira abahanzi ni uko mbere yo gukora “live” bajya bagira umwanya uhagije wo gukora imyitozo bityo nibaririmba “live” usange bimeze neza.”

Umuririmbyi Kitoko we avuga ko akenshi abaririmbyi baba badafite amajwi meza aribo bakenera cyane Auto-tunes mu ndirimbo zabo kugira ngo indirimbo zabo zirusheho kuba nziza. Kuba umuririmbyi yaririmba nabi “live” biterwa n’uko aba atiteguye neza mbere yo kuririmba nk’uko abihamya.

Bamwe mu batunganya umuziki (producers) bo mu Rwanda bavuga ko abahanzi bo mu Rwanda benshi bakoresha “Autotunes” kugira ngo indirimbo zabo ziryohe. Akenshi abaririmbyi nibo basaba aba-producers gukoresha iyo porogaramu mu ndirimbo zabo.

Producer Nicolas agira ati “hari ababa babikeneye kubera amajwi yabo, hari ababidusaba, hari ababikunda hari n’abo twumva tukumva ari ngombwa ko twayishyiramo kugira ngo nibura indirimbo ibe nziza ariko abenshi ni ababa babikeneye”.

Akomeza asaba abaririmbyi ko bareka kwishyiramo ko bakeneye gukoresha “Auto-tunes” cyane bakimenyereza kuririmba ijwi ryabo. Kuko abakoresha iyo porogaramu ari nk’ubumuga baba bitera. Ibi Producer Nicolas avuga, Producer Prince na Bacc-T barabihamya.

Si mu Rwanda gusa Auto-Tunes ikoreshwa

N’abandi baririmbyi bo mu bihugu bitandukanye nko muri Amerika n’ahandi bakoresha Auto-tunes. Radio na Weasel bo muri Uganda nabo ngo bakoresha “Auto-tunes”. Yumvikana mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo Nakudata, Bwondekawo, Number 1 n’izindi.

Umuririmbyi Michael Ross nawe wo muri Uganda akoresha “Auto-tunes”. Yumvikanira mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Senorita n’izindi nk’uko ikinyamakuru cyo muri Uganda, New Vision cyabyanditse.

Uretse muri Afurika no muri Amerika abaririmbyi batandukanye kandi bakomeye mu rwego rw’isi bakoresha Auto-tunes. Muri abo bose uza ku isonga ni T-Pain mu ndirimbo nka Buy you a Drink, Bartender, no mu zindi nyinshi yagiye afatanya n’abaririmbyi batandukanye.

Umuraperi Kanye West nawe yayikoresheje mu ndirimbo ze nka Heartless, Lil Wayne mu ndirimbo ye Lollipop, Snoop Dogg mu ndirimbo ye Sexual Seduction n’abandi bahanzi batandukanye.

Umuraperi Jay-Z we yahimbye indirimbo ayita D.O.A. (Death of Auto-Tune) bishaka kuvuga ngo ‘Ipfa rya Auto-Tune”. Akaba yarayihimbye agaya abakoresha iyo porogaramu mu ndirimbo zabo.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika ndetse no mu Bwongereza byatangaje zimwe mu nkuru zigaya porogaramu ya mudasobwa ya “Auto-tunes”. Mu mwaka wa 2010 Ikinyamakuru Time cyashyize Auto-tune mu rutonde rw’ibintu bibi 50 byahanzwe.

Norbert Niyizurugero na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NJye numvise aba basore biyise dream boys baririmva live ndumirwa pe kuko najyaga numva indirimbo zabo nkagira ngo niyo majwi yabo y’umwimerere ariko ubumvise baririmba live wahita ubazinukwa!iki nicyo gituma umuziki wacu udashobora gutera imbere baze gere Mani Martin abahugure kuko we mbona afite vision.

Muhire yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Good story, mukomereze aho mutwereke aho level y’ubuhanzi mu muziki mu Rwanda igeze!

cuba yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka