Glory Secondary School yateguye “Thanks Giving Concert”
Kuwa gatanu tariki 26/10/2012, mu ishuri ryisumbuye ryitwa Glory Secondary School riri ahahoze ULK mu gishanga hazabera igitaramo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye no mu rwego rwo gusezeranaho kubera umwaka urangiye.
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa bakazaba bari kumwe n’umuhanzi Arcene Manzi, Pastor Gaby Ngamije na Pastor David. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, ibigo by’amashuri byinshi mu mpera z’umwaka w’amashuri bategura ibitaramo byo gusezeranaho ndetse by’umwihariko abasenga bakagira umwanya wihariye wo gushima Imana ibyiza iba yarabakoreye umwaka wose.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|