Abahanzi nyarwanda barategura ibitaramo byo gutera inkunga ikigega AgDF

Abahanzi nyarwanda barategura ibitaramo byo gutera inkunga ikigega AgDF
Muri uku kwezi k’urubyiruko, abahanzi nyarwanda bafatanyije n’umujyi wa Kigali bateguye ibitaramo mu rwego rwo gutanga inkunga yabo mu kigega Agaciro Development Fund.

Abahanzi ubwabo batangarije abanyamakuru iki gikorwa nyuma y’uko umujyi wa Kigali ubidutangarije mu kiganiro duheruka kugirana na Rusimbi Charles ushinzwe urubyiruko mu mujyi wa Kigali ubwo basuraga bakanafasha imfubyi za Jenoside zibana zibumbiye mu mashyirahamwe.

Abahanzi nyarwanda bose bishyize hamwe bitewe n’uko basanze gushyira hamwe ingufu aribyo bifite akamaro kanini kurusha ko buri muhanzi ukwe ukwe yakoresha igitaramo cyo gufasha ikigega AgDF dore ko benshi iki gitekerezo bari bagisanganywe.

Kitoko na King James nabo bari bahari.
Kitoko na King James nabo bari bahari.

Ubwo bari munama n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012, Kitoko yakanguriye Abanyarwanda anasaba abanyamakuru gushishikaza Abanyarwanda bose kuzitabira ibi bitaramo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo no kwihesha agaciro.

Kitoko yagize ati : ‘‘…ni inshingano ya buri Munyarwanda wese gufasha igihugu cye gutera imbere, natwe nk’abahanzi rero ntitwari gusigara ahubwo ni twe tugomba guhamagarira Abanyarwanda by’umwihariko abakunda ibihangano byacu gutanga umusanzu».

Abahanzi bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru harimo Jean Paul Samputu, King James, Jay Polly, Platini wo mu itsinda Dream Boys, Senderi International, Allioni, Munyanshoza Dieudonné na Uncle Austin bagiye batanga ibitekerezo byabo bagahuriza k’ukuntu ari icyifuzo bari bamaranye iminsi myinshi ndetse bakanahamagarira Abanyarwanda bose kwihesha agaciro biyubakira igihugu.

Bayingana Innocent, umuyobozi w'Ihuriro (Forum) ry'urubyiruko mu mujyi wa Kigali.
Bayingana Innocent, umuyobozi w’Ihuriro (Forum) ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali.

Bayingana Innocent, umuyobozi w’Ihuriro (Forum) ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali, nawe yagize byinshi avuga kubufatanye by’urubyiruko rwo mu ihuriro rye ndetse n’abahanzi.

Iri huriro ninaryo riri gukora byinshi mu bikorwa by’urubyiruko muri uku kwezi k’urubyiruko mu mujyi wa Kigali.

Jean Paul Samputu nk’umwe mubahanzi bakuru kandi bafite ubunararibonye muri muzika, yashimangiye ko ari byiza gushyira hamwe cyane ko iki gitekerezo cyo gufasha ikigega AgDF n’ubwo cyari gifitwe n’abahanzi benshi.

Uncle Austin na Jean Paul Samputu mu nama itegura igitaramo cyo gutera inkunga AgDF.
Uncle Austin na Jean Paul Samputu mu nama itegura igitaramo cyo gutera inkunga AgDF.

Hari ibitaramo bibiri mu mujyi wa Kigali. Kimwe giteganyijwe kuba tariki 05/10/2012 i Gikondo ahazwi nk’ahabera imurikagurishwa (Expo Ground) ndetse na tariki 12/10/2012 muri Serena Hotel. Hari n’ibindi bateganya byo kuzazenguruka u Rwanda rwose.

Si mu Rwanda gusa abahanzi bateganya gukorera ibi bitaramo kuko hateganyijwe ko bigenze neza bazanerekeza hanze y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukangurira Abnyarwanda kwiyubakira igihugu ndetse nabo bakarushaho gutanga umusanzu wabo bifshishije impano Imana yabahaye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka