Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi agera ku munani bakundana.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye kumurika album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo” . Igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Album kizaba taliki 05/01/2013 muri Parikingi ya sitade amahoro i Remera.
Umuhanzi Frankey aratangaza ko yihaye intego zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abinyujije mu ndirimbo ze yifashisha n’abandi baririmbyi batandukanye bakora ibitaramo mu rwego rwo gusobanurira ababyitabiriye ububi bw’ibiyobyabwenge.
Abavandimwe batatu Basir, Jun na Kobbi bashinze itsinda rikora indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, bakaba basohoye indirimbo yabo ya mbere iri mu cyongereza bise “Ariho” bakoranye na Serge Iyamuremye.
Umuhanzi Ruremire Focus azataramana n’Abanyarwanda mu rwego rwo kurushaho gusigasira, kumenyekanisha no gukundisha abantu umuco gakondo by’umwihariko urubyiruko n’abakiri bato abinyujije mu buhanzi butandukanye.
Abateguye amarushanwa ya Talentum amaze iminsi akorwa hirya no hino akaba azasorezwa kuri Stade Amahoro ku itariki 05/01/2013 batugejejeho amazina y’abazahatana kuri finali (final).
Nyuma y’ibyumweru bitatu amaze afunzwe azira gushyira ifoto ku rubuga rwa facebook, Kalisa John yarekuwe n’inzego za polisi tariki 27/12/2012.
Olivia Culpo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wabaye nyampinga w’isi wa 2012 nyuma yo kuza ku rutonde rw’abakobwa bafite igikundiro.
Indirimbo Gangnam Style y’Umunyakorera y’Epfo niyo imaze guca agahigo mu mezi atanu ashize mu kuba imaze gusurwa n’abantu benshi. Imaze gusurwa n’abagera kuri miliyari ku rubuga rwa Youtube, nkuko bitangwazwa n’abanyiri uru rubuga.
Kuwa gatanu tariki 26/12/2012 kuri New Life Bible Church Kicukiro mu Kagarama hazabera igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo muri foundation Uwanyiligira Suzanne.
Nyuma y’amezi abiri gusa igaragarira ku murongo wa interineti wa www.rwandafamily.tv, guhera tariki 20/12/2012 Family TV yatangiye no kugaragara kunyakiramashusho zisanzwe (televiseur). Umuntu ufite ifatabuguzi rya StarTimes ashobora kuyireba kuri shene ya 121.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya Lil G yashyize hanze indirimbo yakoranye na Mani Martin bise “Imbabazi” ikaba ari indirimbo isaba imbabazi umukunzi wahemukiwe.
Ku cyumweru tariki 23/12/2012, Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye” kuva saa kumi z’umugoroba, igitaramo kikazabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Kabendera Tijara yanditse kurubuga rwa Facebook ko Alpha yamaze gufata indege aza mu Rwanda akaba azahagera kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuhanzi King James wegukanye Primus Guma Guma Super Star 2 asanga kuba Ally Soudy yarerekeje muri Amerika kwiturirayo byarashegeshe umuziki nyarwanda.
Abahanzi Peter Okoye na Paul Okoye (P-Square) bo muri Nigeria baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 13/12/2012, bakoresheje indege yabo bwite (private jet).
Umuhanzi witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney agiye gushyira ahagaragara Filime yitwa “Umubiri w’Inkotanyi” igaragaza amateka y’urugamba rwa kubohoza igihugu ndetse n’amateka ya FPR kuva mu mwaka 1987 kugeza mu mwaka wa 2012.
Umuhanzi Kamichi aherutse kudakora igitaramo yari yateguye cyo kumurika alubumu ye ya kabiri “Ubumuntu” kubera gahunda zihutirwa za Leta byatumye muri stade aho yagombaga gukorera hataboneka.
Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe cyizabera kuri sitade Amahoro i Remera tariki 14/12/2012 hazaba harimo ibihangange muri muzika bikomoka muri Nigeria aribo P-Square (Peter na Paul Okoye).
Muri Happy People y’uyu mwaka hazaba harimo Dj Fully Focus uturutse muri Amerika aho azaba ari gufatanya na Dj Khalim wa hano mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Aimé Chrispin umwe mu bategura Happy People.
Abafite utubari n’amazu y’urubyiniro mu mujyi wa Musanze barasabwa kunoza imikorere, maze bakajya bamenyesha inzego z’umutekano hakiri kare, kugirango zitegure kubacungira umutekano ku buryo bunoze.
Umuhanzi Alexis Dusabe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe atigaragariza abakunzi be, agiye kongera gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise « Njyana i Gologota » bitarenze uyu mwaka wa 2012.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15/12/2012 hateguwe ikirori kidasanzwe mu mateka y’imyidagaduro yo mu Rwanda aho Inyarwanda LTD ihuza ibyamamare mu ngeri zose n’abafana babo mu birori byiswe Inyarwanda Fans Hangout.
Umuraperi Rick Ross hasubitse ibitaramo yateguraga kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kubona amashusho y’iterabwoba ku mutekano we kuri internet.
Umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa bya NRJ bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012, hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot” kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri ibi birori harimo kurya inyama z’ihene zitetse ku buryo bushimishije.
Muyoboke Alexis, umujyanama w’itsinda rya Urban Boys akaba yaranigeze kuba umujyanama wa Tom Close nyuma akaba n’uwa Dream Boys, tariki 08/12/2012, azasezerana na Muhimpundu Deis Ornella babyaranye umwana.
Umuhanzi uririmba indirimbo nyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko avuka mu muryango w’abaririmbyi n’abahanzi nubwo batagize amahirwe nk’aye ngo bamenyekane.
Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri Nemeye Platini na Mujyanama Claude aka TMC, kuwa kane tariki 06/12/2012 ryasusurukije impunzi z’Abanyekongo zahungiye ku nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Umuhanzi Henry Hirwa wo mu itsinda rya KGB uherutse kwitaba Imana yari afite gahunda yo gukora itorero (club) ry’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abarwayi.