Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi ntagikora umwuga w’itangazamakuru. Yakoraga kuri radiyo y’abasilamu yitwa Voice of Africa.
Nyuma yuko hari abahanzi batangaje ko batifuza guhatana mu cyiciro cya gatanu cy’amarushanywa ya Salax Awards, Ikirezi Group itegura ayo marushanwa yabasimbuje abandi mu buryo bukurikira.
Amakuru yari yatangiye gusakara kuri interineti avuga ko umuririmbyi Shaggy wo muri Jamaica yitabye Imana ngo ni ibinyoma byambaye ubusa ngo kuko uwo murimbyi ni muzima, akaba akomeje iby’ubuhanzi bwe.
Nyuma y’uko umuhanzi Kitoko abimburiye abandi mu gusezera Salax Awards y’uyu mwaka, n’abandi bahanzi barimo Rafiki, Alpha Rwirangira na Uncle Austin basezeye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.
Nyuma y’inama y’abanyamakuru bakurikiranira hafi imyidagaduro hamwe n’abategura Salax Awards yataye tariki 18/01/2013, hatangajwe urutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards mu byiciro 13.
Mu gihe kuri iki gihe umwuga w’ubuhanzi ugenda uteza imbere abawukora neza, bamwe batangiye gushora imari yabo mu kurushaho gufasha abahanzi mu kunoza umuziki wabo.
Umuhanzikazi Ganzo Maryse wamenyekanye cyane kubera ijwi rye rijya kumera nk’iry’abagabo, akaba kandi ari n’umwe mubahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira Tusker Project Fame, muri iyi minsi biravugwa ko yaba atwite kandi nawe ubwe akaba abyemera.
Beyonce, umuririmbyikazi wo muri Amerika, yatangaje ko itsinda Destiny’s Child, yaririmbye mo, ryongeye gusubirana nyuma y’imyaka umunani abari barigize batandukanye. Destiny’s Child igizwe n’abakorwa batatu bo muri Amerika: Beyoncé Knowless, Kelly Rowland, na Michelle Williams.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko mu buzima bwe akunda kumva umuziki kandi ngo afite abaririmbyi batandukanye akunda haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.
Muri iyi minsi mike isigaye ngo umuhanzi Alpha Rwirangira asubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye yise “Beautiful”.
Icyamamare muri sinema za Hollywood, Denzel Washington mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12-2012 yari muri Nigeria aho yagombaga gukina muri film nshya y’abanya Nigeria yitwa Spider Basket.
Filimi “Ineza Yawe” y’umukinnyi ndetse n’umuhimbyi w’amafilimi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013.
Abazagera mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Nimbumugabo” y’umuhanzi Lil G mbere y’abandi kandi bakagura amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) bafite amahirwe yo kubona ibihembo bateganyirijwe na StarTimes.
Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu umenyerewe mu ndirimbo gakondo zivuga ku iterambere na politiki yahaye akarere ka Rutsiro impano y’indirimbo yitwa “Iteme ry’iterambere” igaragaza ibyiza nyaburanga biboneka muri ako karere.
Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko amagambo agize indirimbo y’urukundo yise “ubyumva ute?” aherutse gushyira ahagaragara ashingiye ku nkuru y’impamo (true story) kandi y’ibyamubayeho.
Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi agera ku munani bakundana.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye kumurika album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo” . Igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Album kizaba taliki 05/01/2013 muri Parikingi ya sitade amahoro i Remera.
Umuhanzi Frankey aratangaza ko yihaye intego zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abinyujije mu ndirimbo ze yifashisha n’abandi baririmbyi batandukanye bakora ibitaramo mu rwego rwo gusobanurira ababyitabiriye ububi bw’ibiyobyabwenge.
Abavandimwe batatu Basir, Jun na Kobbi bashinze itsinda rikora indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, bakaba basohoye indirimbo yabo ya mbere iri mu cyongereza bise “Ariho” bakoranye na Serge Iyamuremye.
Umuhanzi Ruremire Focus azataramana n’Abanyarwanda mu rwego rwo kurushaho gusigasira, kumenyekanisha no gukundisha abantu umuco gakondo by’umwihariko urubyiruko n’abakiri bato abinyujije mu buhanzi butandukanye.
Abateguye amarushanwa ya Talentum amaze iminsi akorwa hirya no hino akaba azasorezwa kuri Stade Amahoro ku itariki 05/01/2013 batugejejeho amazina y’abazahatana kuri finali (final).
Nyuma y’ibyumweru bitatu amaze afunzwe azira gushyira ifoto ku rubuga rwa facebook, Kalisa John yarekuwe n’inzego za polisi tariki 27/12/2012.
Olivia Culpo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wabaye nyampinga w’isi wa 2012 nyuma yo kuza ku rutonde rw’abakobwa bafite igikundiro.
Indirimbo Gangnam Style y’Umunyakorera y’Epfo niyo imaze guca agahigo mu mezi atanu ashize mu kuba imaze gusurwa n’abantu benshi. Imaze gusurwa n’abagera kuri miliyari ku rubuga rwa Youtube, nkuko bitangwazwa n’abanyiri uru rubuga.
Kuwa gatanu tariki 26/12/2012 kuri New Life Bible Church Kicukiro mu Kagarama hazabera igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo muri foundation Uwanyiligira Suzanne.
Nyuma y’amezi abiri gusa igaragarira ku murongo wa interineti wa www.rwandafamily.tv, guhera tariki 20/12/2012 Family TV yatangiye no kugaragara kunyakiramashusho zisanzwe (televiseur). Umuntu ufite ifatabuguzi rya StarTimes ashobora kuyireba kuri shene ya 121.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya Lil G yashyize hanze indirimbo yakoranye na Mani Martin bise “Imbabazi” ikaba ari indirimbo isaba imbabazi umukunzi wahemukiwe.
Ku cyumweru tariki 23/12/2012, Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye” kuva saa kumi z’umugoroba, igitaramo kikazabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Kabendera Tijara yanditse kurubuga rwa Facebook ko Alpha yamaze gufata indege aza mu Rwanda akaba azahagera kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuhanzi King James wegukanye Primus Guma Guma Super Star 2 asanga kuba Ally Soudy yarerekeje muri Amerika kwiturirayo byarashegeshe umuziki nyarwanda.