Umunyaburera afite intumbero yo guteza imbere sinema hanze y’umujyi Kigali

Iyaremye Yves utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko afite intumbero yo guteza imbere Sinema yo mu Rwanda cyane cyane afasha abantu baturuka hanze y’umujyi wa Kigali bafite impano mu bya sinema.

Uyu musore wamenyekanye mu Rwanda kubera Filime ye bwite yakinnyemo yitwa “Nyiramaliza”, avuga ko usanga sinema nyarwanda yibanda cyane mu mujyi wa Kigali nyamara hari abandi bantu bafite impano y’ibijyanye na sinema baba mu zindi ntara.

Agira ati “ubusanzwe filime yabaga yibanda mu mujyi wa Kigali. Ariko ubungubu dushaka kugira ngo na ba bantu bo hasi bo mu zindi ntara bafite ibitekerezo byo gukora filime, bafite ubumenyi n’impano, turebe ukuntu twabafasha kubyaza umusaruro impano Imana yabahaye…”.

Iyamuremye Yves afite intumbero yo guteza imbere sinema nyarwanda hanze ya Kigali.
Iyamuremye Yves afite intumbero yo guteza imbere sinema nyarwanda hanze ya Kigali.

Akomeza avuga ko yizera ko iyo ntumbero afite azayigeraho kuko yatangije kampani yo guteza imbere sinema yitwa YIRUNGA Entertainment and Films. Mu guteza imbere sinema mu Rwanda afite indi ntumbero yo kuba umukinnyi mwiza wa filime.

Iyaremye ufite imyaka 21 y’mavuko avuga ko ibijyanye na sinema yabitangiye akiga mu mashuri yisumbuye muri Seminali ntoya na Nkumba iri mu karere ka Burera. Ari mu mwaka wa gatandatu nibwo yakinnye filime ye ya mbere ariyo “Nyiramaliza” abifashijwemo n’umuryango we.

Nubwo yari imaze iminsi mike igiye ahagaragara filime “Nyiramaliza” yagiye mu marushanwa yitwa Rwanda Movie Award ya filime zo mu Rwanda yabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2012. Iyo Filime niyo yahagarariye intara y’amajyaruguru muri ayo marushanwa iza kuba iya kabiri mu Rwanda.

Filime "Nyiramaliza" niyo yatumye Iyamuremye amenyekana mu Rwanda.
Filime "Nyiramaliza" niyo yatumye Iyamuremye amenyekana mu Rwanda.

Iyaremye yandika n’izindi filime; ubu we n’abakinyi be bafite filime yitwa “Ineza Yawe” iri gutunganywa muri studio izashyirwa ahagaragara mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2012.

Uyu musore ubusanzwe yiga muri Kaminuza iri mu mujyi wa Kabale muri Uganda. Yitegura kandi kwiga ibijyanye na sinema mu ishuri ryigisha Music, Dance and Drama naryo riri mu mujyi wa Kabale muri Uganda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yves, big up man!!!!!!!!!!!
abantu nkawe barakenewe byanze bikunze.

ayuchev yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

uyu msore nakomereze aho.amacompany amutere inkunga kuko afite ibitekerezo bizima.

RUKUNDO Honoré yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

ntagitekerezo nfite ahumbwo ndasaba ndakeneye movie zo ngaho mu rwanda nozirenka mumpe phone number nobarondererako tx

mozar yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Dukeneye abantu nka Yves bazana udushya igihugu cyacu kigatera imbere hose! Guteza imbere ibyaro atari muri cinema gusa ahubwo mu ngeri zose

Ras Geraldine yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka