
Ni ibiganiro Komite Nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice na begenzi be baganiriye na Minisiteri ya Siporo ku kuzamura ruhago nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe.
Ati"Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahuye n’ubuyobozi bwa FERWAFA baganira ku bufatanye mu bikorwa bigamije kuzamura Siporo (Ruhago by’umwihariko), ndetse bafata n’ingamba zo gukomeza guteza imbere umupira w’Amaguru mu Rwanda."
Ni ibiganiro bibayeho nyuma y’amezi hafi abiri, iyi Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA itorewe kuyobora mu myaka ine iri imbere. Ibi kandi bikaba binabaye mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi isoje imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 ibyasize benshi bashidikanya ku mutoza Adel Amrouche n’umusaruro we ndetse bamwe bagera kure bakavuga ko akwiriye kwigwaho akaba yasezererwa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|