Abahanzi Peter Okoye na Paul Okoye (P-Square) bo muri Nigeria baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 13/12/2012, bakoresheje indege yabo bwite (private jet).
Umuhanzi witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney agiye gushyira ahagaragara Filime yitwa “Umubiri w’Inkotanyi” igaragaza amateka y’urugamba rwa kubohoza igihugu ndetse n’amateka ya FPR kuva mu mwaka 1987 kugeza mu mwaka wa 2012.
Umuhanzi Kamichi aherutse kudakora igitaramo yari yateguye cyo kumurika alubumu ye ya kabiri “Ubumuntu” kubera gahunda zihutirwa za Leta byatumye muri stade aho yagombaga gukorera hataboneka.
Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe cyizabera kuri sitade Amahoro i Remera tariki 14/12/2012 hazaba harimo ibihangange muri muzika bikomoka muri Nigeria aribo P-Square (Peter na Paul Okoye).
Muri Happy People y’uyu mwaka hazaba harimo Dj Fully Focus uturutse muri Amerika aho azaba ari gufatanya na Dj Khalim wa hano mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Aimé Chrispin umwe mu bategura Happy People.
Abafite utubari n’amazu y’urubyiniro mu mujyi wa Musanze barasabwa kunoza imikorere, maze bakajya bamenyesha inzego z’umutekano hakiri kare, kugirango zitegure kubacungira umutekano ku buryo bunoze.
Umuhanzi Alexis Dusabe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe atigaragariza abakunzi be, agiye kongera gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise « Njyana i Gologota » bitarenze uyu mwaka wa 2012.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15/12/2012 hateguwe ikirori kidasanzwe mu mateka y’imyidagaduro yo mu Rwanda aho Inyarwanda LTD ihuza ibyamamare mu ngeri zose n’abafana babo mu birori byiswe Inyarwanda Fans Hangout.
Umuraperi Rick Ross hasubitse ibitaramo yateguraga kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kubona amashusho y’iterabwoba ku mutekano we kuri internet.
Umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa bya NRJ bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012, hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot” kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri ibi birori harimo kurya inyama z’ihene zitetse ku buryo bushimishije.
Muyoboke Alexis, umujyanama w’itsinda rya Urban Boys akaba yaranigeze kuba umujyanama wa Tom Close nyuma akaba n’uwa Dream Boys, tariki 08/12/2012, azasezerana na Muhimpundu Deis Ornella babyaranye umwana.
Umuhanzi uririmba indirimbo nyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko avuka mu muryango w’abaririmbyi n’abahanzi nubwo batagize amahirwe nk’aye ngo bamenyekane.
Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri Nemeye Platini na Mujyanama Claude aka TMC, kuwa kane tariki 06/12/2012 ryasusurukije impunzi z’Abanyekongo zahungiye ku nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Umuhanzi Henry Hirwa wo mu itsinda rya KGB uherutse kwitaba Imana yari afite gahunda yo gukora itorero (club) ry’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abarwayi.
Bamwe mu bari inshuti za hafi na bagenzi be bari abahanzi ndetse n’abanyamakuru, batunguwe no kumva urupfu rwa Henry Hirwa waririmbaga mu itsinda rya KGB, wazize kurohama mu kiyaga cya Muhazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.
Tuyishime Joshua aka Jay Polly umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana cyane, aramurikira abakunzi be album ya 3 kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Umuhanzi Danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gitaramo cye.
Uzamukunda Goreth uzwi ku izina rya Mama Gospel yatangiye ibitaramo bizazenguruka u Rwanda rwose yiyereka abakunzi be anabagezaho bimwe mu bihangano bye amaze gukora.
Kuva Orchestre Impala de Kigali zakongera kuvuka bundi bushya nyuma y’imyaka zari zimaze zitakibaho kubera ibibazo birimo n’uko abari bazigize benshi bapfuye, kuri ubu ziri gushimisha Abanyarwanda b’ingeri zose.
Tonzi uherutse gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri mu gitaramo yise “East Africa Gospel Concert” kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari mu mwiherero (Retraite).
Mu gihe mu cyumweru gishize abanyaruhango bari biteguye gutaramana na Orchestre Impala, nyuma ikaza kubatenguha nize, ubu noneho icyizere ni cyose cy’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012 bagomba kuba barikumwe nazo.
Nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu “Batatu kurugamba” ya Urban Boys, tariki 24/11/2012, iri tsinda, abahanzi bakomeye bazaba bavuye Uganda ndetse n’abafana babishaka bazahurira Quelque Part bishimane bidasanzwe.
Umuhanzikazi w’imyaka 24 Rihanna akomeje urugendo rw’ibitaramo birindwi yise 777 Tour akorera mu bihugu birindwi mu gihe cy’iminsi irindwi.
Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.
Igikomangoma Ruth Komuntale cyo mu bwami bwa Toro mu gihugu cya Uganda akaba mushiki wu mwami wa Toro Oyo Rukidi Mpunga, ku wa gatandatu tariki 17/11/2012 yambikanye impeta y’urudashira n’Umunyamerika Christopher Thomas.
Mu marushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, Uturere twa Karongi na Rubavu tuzaserukira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa y’indirimbo, imbyino n’imivugo.
Uwiringiyimana Theogene ahamya ko indirimbo ye yitwa “Bosebabireba” yamugejeje kuri byinshi ndetse kugeza ubwo abona inzu yo kubamo ye bwite.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, korali Kubwubuntu yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere bise “Imirimo itunganye” kuri EPR Paruwasi Kiyovu.