Mani Martin yakoze igitaramo cyashimishije benshi
Nyuma yo kumurikira Abanyarwanda alubumu ze ebyiri “My Destiny” na “Intero y’Amahoro”, kuri ubu benshi baremeza ko Umuhanzi Mani Martin ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda ukoze ibintu bitazibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda.
Ubwo yamurikiga alubumu ze ebyiri muri Serena Hotel Kigali tariki 30/09/2012, abari baje mu gitaramo cye bose batashye bemeza ko Mani Martin yaririmbye neza cyane.
Murungi Sabin, umwe mu banyamakuru bakora ku myidagaduro, abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati: “ Bahanzi, bantu muteza imbere umuziki nyarwanda mufate urugero kuri Mani Martin...ibyo yaraye akoze byabaye isomo ku bahanzi bamubonye”.
Dj Adams, umunyamakuru ukora kuri City Radio, akaba asanzwe azwiho kunenga abahanzi nyarwanda kubera ngo “imiririmbire yabo” nawe yemeye.

Abinyujije mu kiganiro ndetse no kuri facebook yagize ati: “Ku bantu bihaye ibyo kutemera, ubu ababonye igitaramo cya Mani Martin bibagombera iki ngo bemere ko ari aba presenters bakosowe, abahanzi bakosowe n’abafana batandukanyirijwe umuziki.”
Mani Martin nawe yagiye ahabwa ubutumwa bwinshi bunyuranye bw’abafana be, abanyamakuru n’abakunzi ba muzika muri rusange bamushimira, abavuga ko batamufanaga ariko kuva ubu bagiye kumufana, ndetse n’abahamya ko ari nta kindi gitaramo kizaba cyiza nk’icye.
Uwitwa Ernesto we yagize ati: “iyi niyo concert ya mbere y’umunyarwanda inshimishije! Mani Martin you’re real Talented gusa ubere urugero abandi bose bateganya ibitaramo!!!Am very excited!!!”.
Uwitwa Yvone nawe yagize ati: “Thx kabisa u made it...icyakora abazaririmba nyuma yawe bafite ibibazo ndatekereza ko ntawe uzageza aho wagejeje...courage”.

Dominic Nic nk’umwe mu bahanzi bari bahari, twamubajije uko yabibonye adusubiza ko we kubera imirimo yari ashinzwe muri iki gitaramo atashoboye kugikurikirana ariko yemeza ko we asanzwe yemera ko Mani Martin ari umuhanzi ubizi cyane.
Yagize ati: “hari n’indi mirimo narinshinzwe kuburyo sinigeze nshobora gukurikirana igitaramo ariko byo icyo nakubwira ni uko Mani Martin ari umuhanga byo nsanzwe mbizi. Ni umuhanga cyane kuburyo kuba yakoze biriya ntibyantunguye.”

Si abafana n’abanyamakuru gusa bashimye bakanishimira Mani Martin kuko n’abayobozi bari bitabiriye iki gitaramo banyuzwe birenze barahaguruka barabyina.
Mu ijambo Nyakubahwa Minisitiri Mitali yavuze, yashimye cyane Mani Martin kandi anemeza ko ari umuhanga. Yasabye abandi bahanzi kurebera kuriwe.
Mani Martin akoze igitaramo cyiza cyane mugihe avuye ku mugabane wa Amerika muri Rwanda Day aho yari yatumwe n’igihugu bamuhisemo nk’umuhanzi w’umuhanga.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uvuze Dominic Nic unyibutsa ko ntaheruka amakuru ye wana, bite bye muri ino minsi. ndi umufana we mumfashe kuyamenya thanks kigalitoday mukomerezaho
mutugere kungingingo mutugezaho ibyubaka urubyiruko mugerageza kutwibutsa umuco nyarwanda kurushaho.