Bwa mbere mu mateka ye, King James yuriye indege ajya i Burayi mu bitaramo

Ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012, nibwo umuhanzi King James yuriye indege bwa mbere mu mateka ye yerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho agiye gukora ibitaramo.

Amaze igihe kitari gito mu buhanzi kandi akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, King James nibwo bwa mbere yakurira indege agiye ku mugabane w’u Burayi muri gahunda y’ibitaramo.

Igitaramo cya mbere azitabira kizaba kuri iki Cyumweru tariki 13/10/2012, muri Centre Culturel d’Auderhem i Buruseli mu Bubiligi.

Mbere y’uko agaruka mu Rwanda, King James azanaririmbira mu gihugu cy’u Bufaransa anahatunganyirize indirimbo ze arimo gukorerwa na Pastor P, usigaye atunganyiriza indirimbo muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko King James azamara icyumweru kimwe i Burayi nihatagira igihinduka.

King James niwe uherutse kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star II
King James niwe uherutse kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star II

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congz to King James, tumuri inyuma kandi ajye akomeza ibigwi bye byiza. Imana ibimufashemo

Epimaque yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka