Chris Brown yabyukije umubano na Rihanna
Chris Brown n’uwo bari bamaze iminsi bakundana Karrueche Tran bamaze iminsi batameranye neza nyuma yo kumenya ko Brown yabyukuje umubano na Rihanna.
Abanyamakuru ngo babonye Chris Brown inshuro zirenga imwe asohoka muri hotel ari kumwe na Rihanna; nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Confidenti.
Brown na Rihanna bamaze iminsi bagaragara hamwe mu mujyi wa New York, bakanitwara nk’abakunzi, ku buryo hari n’abemeza ko bababonye inshuro zirenze imwe binjira mu bwiherero bakamaramo iminota irenze 20.

Abinyujije ku muvugizi we, Chris Brown yagize ati: "Nafashe icyemezo cyo kuba ndi jyenyine, umwanya wanjye nkawuharira akazi. Nkunda Karrueche cyane ariko sinshaka kubona ababajwe no kuba mfitanye ubushuti na Rihanna. Jye numva byaba byiza twibereye inshuti zisanzwe, bityo twembi tukagira umutuzo".
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndishimye cyane
gasana m basubirane kweri nubwo botazatinda ndabaza gasana kuki wavuye kuri tvr kweri kandi uzi ibintu birabaje