Abanshinja ni ababeshyi b’umwuga – Sosthene Munyemana

Urukiko rwa rubanda rw’ i Paris, urugereko rw’ubujurire ruragana ku musozo w’urubanza ubushinjacyaha buburana n’umuganga Sosthene Munyemana uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Tumba mu Karere ka Huye.

Bwana Abassi, Perezida w"inteko iburanisha Sosthene Munyemana i Paris
Bwana Abassi, Perezida w"inteko iburanisha Sosthene Munyemana i Paris

Kugera mu 1994, Munyemana yari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rijyanye n’imyororokere y’ababyeyi/Gynecologie akaba n’umwarimu wa Kaminuza.

Ashinjwa kujya no gutanga amabwiriza kuri bariyeri no ku marondo yaguyeho abatutsi, ndetse akaba ngo yari afite n’imfunguzo za segiteri ya Tumba yakingiranyemo abatutsi, nyuma bakaza kwicwa.

Ibyaha byose bijyanye na Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wa Jenoside arabihakana, akaba ari na yo mpamvu yajuririye igihano cy’imyaka 24 yahawe mu rugereko rw’ibanze, ubu akaba amaze ukwezi mu bujurire.

Muri iki cyumweru, urukiko rwahase Munyemana ibibazo bishingiye ku buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya banyuranye, nuko aburana urwa ndanze agaragaza ko abamushinja ari abanyabinyoma babigize umwuga.

N’ubwo Jenoside yatangiye ku wa 7 Mata 1994 mu Rwanda muri rusange, i Butare aho Munyemana yari atuye, Jenoside yatangiye gukara mu matariki 17-19 Mata, ubwo habaga inama irebana no kwica abatutsi, ndetse hagakurwaho Perefe Jean Baptiste Habyarimana wari waranze kuyoboka ubwicanyi.

Munyemana avuga ko yari umuntu uzwi, kuko yari mu baganga batanu gusa bari bafite ubumenyi bwo kubyaza, ku buryo ngo yafashaga n’abagore benshi b’abayobozi.

Yari no mu ishyaka rya MDR, ndetse akajya yandikira Perezida wa Repubulika amabaruwa ku bibazo bitandukanye birebana n’amashyaka, ariko ahakana ko ijambo rutwitsi ryatangije Jenoside i Butare ryavuzwe na Perezida Theodore Sindikubwabo ataryumvise. Avuga ko ngo "yumvise uduce twaryo gusa mu makuru y’umugoroba."

Aha ndetse anahakana ko atigeze amenya ikurwaho rya Perefe ubwe.

Munyemana yabajijwe ku buryo burambuye inama yabereye kuri Segiteri ya Tumba ivugwa ko yabaye itangiriro rikomeye rya Jenoside muri kariya gace, aho avuga ko yatumiwe na Konseye Bwanakeye. Abatangabuhamya benshi bavuze ko Munyemana n’abandi bafatanyije, mu gihe cya Jenoside bambuye Bwanakeye imfunguzo z’umurenge bavuga ngo ntashoboye.

Ariko hano, Munyemana yavuze ko iyi nama yatumijwe n’uyu Bwanakeye, ngo kuko abantu bari batangiye kuza bahungira i Tuymba, akabasaba ko bashyiraho bariyeri n’amarondo ngo bakumire abaza bakurikiye izo mpunzi bashaka kuzica.

Aha rero, ngo ni ho hanashyiriweho akanama k’umutekano(comite de crise), ariko Munyemana avuga ko atari ayirimo, ahubwo ngo yari umujyanama wabafasha, haramutse abaye impamvu.

Aha, Munyemana yigurutsa ibyo kuvuga ko yigeze kujya mu nama y’iyi komite, dore ko ivugwaho kuba yaracuriwemo imigambi ya Jenoside ikanafatirwamo n’ingamba zo kurimbura abatutsi.

Agira ati "Ibyo twagombaga gukora ntibyigeze bisobanurwa neza, ariko BWANAKEYE yari azi ko duhari, ku buryo twamugira inama aramutse hari icyo akeneye."

Aha ngaha, Munyemana ashaka kugaragaza ko iyi nama yari ayirimo nk’umuntu usanzwe, ku buryo ngo "yari yicaye muri rubanda rusanzwe."

Munyemana yemera ko ari amarondo, ari na za bariere zari zigamije guca intege abicanyi, ndetse agatanga urugero ko kuwa 18 Mata umwicanyi umwe yafashwe mu irondo afite grenade yashakaga gutera, ashyikirizwa brigade.

Perezida w’urukiko yasomeye uregwa urwandiko rwanditswe n’umutangabuhamya rugaragaza ko mu nama yo kuwa 17 Bwanakeye yavuze ko atifuza urugomo urwo ari rwo rwose mu murenge we, ariko Munyemana, Remera wayoboraga CDR n’abandi bagezanguni bakamutwama, bavuga ko ibyo avuga bidafite ishingiro kugera n’aho bavuze ko atazongera kugira uburenganzira ku mfunguzo za segiteri.

Aha, Munyemana yabihakanye maze agira ati "Ibyo uwo mutangabuhamya avuga ni ibinyoma. Impamvu yabivuze nuko yari afunze agira ngo arebe ko byatuma ahabwa imbabazi agafungurwa. Ashaka kwerekana ko hari abandi bagize uruhare, kugira ngo agire amahirwe yo kurekurwa."

Munyemana yumva ko ngo uyu mutangabuhamya yari ku isiri, ku buryo yari azi ko kongera izina rye mu bakoze ibyaha hariya i Tumba byamuhesha amahirwe yo kurekurwa.

Hari ubundi buhamya basomeye Munyemana buvuga ko muri kiriya gihe cya Jenoside yabeshye ko Inkotanyi zafashe Komini Gishamvu, biryo ko Abahutu bari bafite uburenganzira bwo kwitabara, kandi ibyo byavugaga Jenoside.

Ibi na byo yahise abyamaganira kure, avuga ko uwabivuze amubeshyera kuko ngo nyuma y’iyo nama hahise haba amarondo na za bariyeri, kandi ngo bikabamo Abahutu n’Abatutsi muri rusange.

Agira ati "abantu bane gusa muri 150 bari bahari ni bo banshinja ibyo. Amagambo bavuga ko navuze si ayanjye, ahubwo bavanye amagambo mu nama za CDR kuva 1992 no mu magambo ya SINDIKUBWABO, bayangerekaho."

Mu yindi nama yabaye tariki 24 Mata, ndetse hakaba hari haramaze gukorwa urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, kandi Munyemana abigizemo uruhare, nuko uregwa abihakana yivuye inyuma agira ati "abavuga ibyo barambeshyera. Abo ni ababeshyi b’umwuga."

Munyemana yashatse kwereka urukiko ko anketi zitangira mu Rwanda, abaje kuzikora bahingukiye ku bantu batamushakira ineza, bakamutangaho amakuru abogamye.

Uru rubanza ruzakomeza kugera mu mpera z’uku kwezi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka