Sylvia Kristel yitabye Imana ku myaka 60 y’amavuko

Umkinnyi wa filime, Sylvia Kristel, wamenyekanye cyane ku izina rya Emmanuelle yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 18/10/2012 ku myaka 60 y’amavuko azize indwara ya kanseri yo mu muhogo.

Asize umwana umwe w’umuhungu witwa Arthur Kristel nawe ukina filime akaba yaramubyaranye na Hugo Claus, umwanditsi w’ibitabo.

Sylvia Kristel yavutse ku itariki 28/09/1952 ahitwa Utrecht mu Buholandi. Yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1970 ubwo yakinaga muri filime yayobowe n’uwitwa Just Jaeskin aho yakinnye yitwa Emmanuelle. Aha yari afite imyaka 22 y’amavuko.

Yitabye Imana amaze gukina muri filime zirenga 50. Zimwe muri zo ni ‘‘Emmanuelle’’ igice cya mbere cyasohotse mu mwaka wa 1974 n’igice cyayo cya kabiri ‘‘Emmanuelle: L’Antivierge’’ mu mwaka wa 1975, ‘‘Leçons très particulières’’ yasohotse mu mwaka wa 1981, ‘‘L’amant de Lady Chatterly’’ nayo mu mwaka wa 1981 n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka