Nyuma y’imyaka 22 atavuga ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana
Umusore witwa Niyibizi Bonaventure w’imyaka 26 y’amavuko ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana nyuma yokuvuka akamara imyaka 22 atavuga.
Uyu musore wihaye Imana yibera mu rusengero rwa Elim Christian Church i Remera mu mujyi wa Kigali. Niyibizi yageze muri uru rusengero ahajyanwe n’umugabo wamukuye ku muhanda ngo bajye kumusengera.
Nyuma y’umwaka n’amezi atandatu yibera muri urwo rusengero ari ikiragi, Niyibizi yaje kuvuga umunsi umwe chorale iri muri reapetition ubwo baririmbaga ngo “Mana nzibera mu nzu yawe” nawe agasubiramo iyo chorus bagatangara.
Ku myaka 26, Niyibizi Bonaventure afite alubumu ya gospel yise “Inzu yawe” akaba agiye kuyishyira ahagaragara mu Kuboza 2012.
Niyibizi avuga ko atazi umuryango we ariko ngo yumvise umubyeyi wamureze avuga ko nyina yamutaye hafi y’urugo rwe kubera ubushobozi buke yari afite akiri umukobwa muto.
Agira ati: “natangiye guhabwa ibere mfite amezi atatu ariko ngo byari bigoranye kuko ntigeze menya kwasamura akanwa ngo nonke”.

Uyu musore ahamya ko yagiye kuba ku muhanda ku myaka itandatu bitewe nuko umugabo w’umugiraneza wamureze atabyumvaga kimwe n’umufasha we kubyerekeranye no kurera umwana yabonaga ari ntacyo yazabamarira.
Niyibizi asobanura ati: “Hamwe na bagenzi banjye ku mihanda twavuye i Burundi tugera i Kibungo, aho twabaye ku muhanda dusabiriza tukarya ibyo tubonye byose.Numvaga ibyo bavuga ariko ntashobora kuvuga”.
Akomeza avuga ati “nararaga mu ishyamba nkarya ibyatsi nk’inyamanswa hanyuma mu gitondo nkasubira ku mihanda n’izindi mayibobo.”
Ku myaka 13 y’amavuko, baje kuva i Kibungo bagera i Nyamirambo aho baryaga inyama mbisi bakirarira muri ruhurura, bakomeza kwimuka bagera Kicukiro.
Umugiraneza umwe yabonye Niyibizi ku muhanda amujyana mu rusengero rumwe, aho avuga ko yafashwe nabi cyane bamubuza kwegera abantu dore ko yari afite umwambaro umwe yafuraga nijoro.
“Nari ntunzwe n’imyumbati mibisi umumama umwe yampaga, nkaryama hanze y’urusengero. Nibajije impamvu mama umbyara atantaye mu mazi cyangwa akanyica nkivuka aho kugira ngo mbabare ako kageni”.
Nyuma y’aho niho yahuye n’umugabo wamujyanye mu rusengero Elim Christian Church i Remera ari naho yaje gukirira atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Madrine Tusingwire
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
yemwe mwabantumwe, ndabinginze ufite ikibazo nutagifite nimwubahe imana, kuko imana ifite ubhanga bwayo umuntu atamenya kkandi iradukunda, ubwo rero ntitugakunde imana mugihe kyibigeragezo oya!!!!!!! mureke twubahe imana yacu, koku ninyembabazi kandi iradukunda pe. nimureke tuyishime kandi tuyishimire kubwibitangaza n’urukundo idukunda. MURAKOZE
imana n’umukozi w’umuhanga cyane, kandi buri muntu abayarigeze ikigeragezo cye kugirango azahamye imirimo myiza n’ibitangaza ikora burya ntayindi mpamvu. nange imana yanyubakiye urugo, umugizi wanabi ashaka kunsenyera maze imana irandwanirira ndabibona pe!imana yutayibangikanyije ikwereka ukuboko kwayo. murakoze
imana n’umukozi w’umuhanga cyane, kandi buri muntu abayarigeze ikigeragezo cye kugirango azahamye imirimo myiza n’ibitangaza ikora burya ntayindi mpamvu. nange imana yanyubakiye urugo, umugizi wanabi ashaka kunsenyera maze imana irandwanirira ndabibona pe!imana yutayibangikanyije ikwereka ukuboko kwayo. murakoze
Nukuri Imana ni umukozi w’umuhanga kdi uyikinguriye umutima iramwemera,mureke tuyiringire kuko ni RUBASHA nanjye ndabihamya kuko umwe wese agira ikigeragezo cye nanjye narayibonye mubihe bigoye umwana w’umuntu atagukuramo uretse ifite urufunguzo rw’ubuzima bwawe wenye,niyo mpamvu nanjye nzibera mumababa yayo.
Nukuri Imana ni umukozi w’umuhanga kdi uyikinguriye umutima iramwemera,mureke tuyiringire kuko ni RUBASHA nanjye ndabihamya kuko umwe wese agira ikigeragezo cye nanjye narayibonye mubihe bigoye umwana w’umuntu atagukuramo uretse ifite urufunguzo rw’ubuzima bwawe wenye,niyo mpamvu nanjye nzibera mumababa yayo.
IMANA NI UMUKOZI W4 UMUHANGA
urima imana yo gushimwa no guhimbazwa kuko ukora ibitangaza kandi abagusengana umutima utaryarya ubakorera ibitangaza mana shimwa nabose . bose nibagukomere amashi mana.
Imana irahambaye abayiringira izabakorera ibyo babona ko bidashoboka gusa birashimishije cyane Imana ihabwe icyubahiro hahirwa abayiringira.
Ishimwe ryanjye mbese nari hande ni ry’Uwiteka Imana niwe nyiricyubahiro.
usingizwe mana usingizwe
usingizwe mana usingizwe
Uri nkuru Mana. Imirimo yawe irahebuje’ iratangaje ’ irakomeye. Binteye kubyuka nkuririmbira Uri mwiza nanjye ndagushimye kubw’uyu musore
IMANA YACU /nishimwe kubwa mwene data!
ndumva ngize emotion erega twizeye bingana urwara ntacyitashoboka. Imana ihabwe icyubahiro.