Gabby Irene Kamanzi azataramira muri Contact Restaurant
Umuhanzikazi Gabby Irene Kamanzi na bagenzi be bo muri Gospel bazataramira muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iyi resitora ifite gahunda yo kunezeza abakiriya bayo by’umwihariko abakunda indirimbo zihimbaza Imana dore ko ari n’umwanya udasubirwaho yabageneye wo gutaramana n’aba bahanzi.
Abandi bahanzi bazaba bahari babataramira ni Bobo Bonfils, Gaga na Yves Cyubahiro. Iyi gahunda yiswe “Gospel Night” ni gahunda izakomeza. Izajya iba buri wa gatanu kereka nihagira ibihinduka.

Kuba abahanzi ba Gospel bagira amahirwe nk’aya yo gutaramira abakunzi babo mu migoroba nk’iyi biri mu bizabateza imbere mu buhanzi bwabo.
Ni gahunda yishimiwe cyane cyane n’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko babona ko ari uburyo bwihariye bwo kubafasha gutera imbere ndetse no kurushaho kwiyegereza abakunzi babo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|