Igitaramo na Jay Polly cyiswe “Ndacyariho ndahumeka”
Umuhanzi JayPolly ukora injyana ya Hip Hop akaba n’umwe mu ba raperi ba hano mu Rwanda bakunzwe cyane kurusha abandi, azanye igitaramo yitiriye imwe mundirimbo ze “Ndacyariho ndahumeka”.
Iki gitaramo “Ndacyariho ndahumeka” cya Jay Polly giteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 14/10/2012 i Nyabugogo kuri Top Chef hazwi ku izina rya Manu Plaza.
Abandi bahanzi bazaba bari kumwe na Jay Polly ni P-Fla, Senderi International, Lil-G, Ally-G, Dashim n’abandi.

Amakuru dukesha Mister One usanzwe ategura ibi bitaramo bibera kuri Top Chef ni uko n’ubundi abazaza bazabanza gutaramirwa n’ababyinnyi ba Karaoke (Ikimansuro).
Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba ni amafranga 1000 y’u Rwanda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Jay polly uri umuntu w’umusaza kbsa! Kandi turakwemera sana gusa dukeneye n’ama videos y’indirimbo nka "mugihirahiro" nizindi....!!!!!
Jay polly uri umuntu w’umusaza kbsa! Kandi turakwemera sana gusa dukeneye n’ama videos y’indirimbo nka "mugihirahiro" nizindi....!!!!!
big-up jay polly nukuri jay mukunda byabuze urugero icyampa nkazamubona face to face.
turabashimira mukomerezaho
Big up jey uracyahumeka