Filime documentaire “If I knew” izajya hanze mu kwezi gutaha

Abasore Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere bagize RWD Contact Group bari mu myiteguro yo kumurika filime documentaire bakoze yitwa “If I knew” izajya hanze mu mu mpera z’ukwezi kwa Ugushyingo 2012.

Filime “If I knew” ifite ubutumwa bwo kwerekana impamvu urubyiruko rujya mu biyobyabwenge n’ububi bwabyo; nk’uko bitangazwa na Patrick Habiyambere.

Igice kinini cy’iyi filime ngo cyakorewe Iwawa (ikigo ngororamucyo) bakaba kandi baranahakuye ubuhamya bwinshi bw’urubyiruko.

Aba basore Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere kandi, barateganya gukora campagne yo kurwanya ibiyobyabwenge. Ibi byose bazabikora babifashijwemo na Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi.

Walter yashimiye bamwe mubabafashije muri iyi filime harimo Miss Jojo watanzemo ubutumwa agira urubyiruko inama yo kureka ibiyobyabwenge, Munderere Viateur wemeye gutangamo ubuhamya bwe bwite n’abandi benshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka