U Rwanda na Senegal basinyanye amasezerano atanu y’ubufatanye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mu muhango wabereye muri Village UrugwiroPerezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye wa Sénégal, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Faye yageze i Kigali ku wa Gatanu nimugoroba, aho yakiriwe na Perezida Kagame ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Muri Village Urugwiro, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’inama ya z’abahagarariye ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gushaka inzego nshya zo gukoreramo ubufatanye, bigaragaza icyifuzo rusange cyo kurushaho gukomeza imibanire mu nzego z’ingenzi zinyuranye.

Amasezerano Atanu Yasinywe

Nyuma y’ibiganiro, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye atanu yibanda ku nzego z’ingenzi zirimo: ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.

Aya masezerano agaragaza ubushake bushya bw’u Rwanda na Sénégal bwo kubaka ubufatanye bushingiye ku bumwe, imikorere inoze, n’icyerekezo gihuriweho cy’iterambere rya Afurika.

Mu gitondo cy’uyu munsi, Perezida Faye yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye i Gisozi.

Perezida wa Sénégal yashyize indabo ku rwibutso ndetse afata umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abasaga miliyoni bazize Jenoside. Uru ruzinduko rwerekanye ubumwe bwa Sénégal n’u Rwanda, ndetse runemeza umuhate wa Afurika wo gukomeza kwibuka, guharanira ubutabera n’ubwiyunge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka