Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF

Nyuma y’igihe gito yemeye ku mugaragaro ko azakora indirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), Umuhanzi Kizito Mihigo ubu yayigejeje hanze.

Ubwo hafungurwaga ikigega AgDF, Mihigo we na Fondation ye KMP yahise atanga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yemera no kuzaririmba indirimbo ihamagarira Abanyarwanda gushyigikira icyo kigega.

Indirimbo ya Kizito yayise « Agaciro k’Abanyarwanda ». Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo aragira ati : « Agaciro k’Abanyarwanda niyo ntero, niyo ngendo, mucyo twese tugasigasire tukarinde kwandavura uwo mwambaro w’uruzinduko tuwurinde icyasha no guhinamirana».

Iyi ndirimbo yageze kurubuga rwe rwa www.kizitomihigo.rw ku itariki 30/09/2012.

Abahanzi nyarwanda benshi bamaze gushyira ahagaragara indirimbo zihamagarira Abanyarwanda gushyigikira AgDF ndetse bamaze no kwibumbira hamwe mu rwego rwo gukora ibitaramo mu rwego rwo gushyigikira ikigega AgDF.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka