Muri iyi weekend, abahanzi bafite ibitaramo byo gutera inkunga AgDF
Kuri uyu wa gatandatu tariki 13/10/2012 no ku cyumweru tariki 14/10/2012, abahanzi nyarwanda bafite ibitaramo byo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bikazabera muri uyu mujyi wa Kigali.
Tariki 13/10/2012, igitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha hazwi ku izina rya “Expo-Ground” naho tariki 14/10/2012 ni muri Serena Hotel.
Kuko abahanzi nyarwanda ari benshi cyane, abategura ibi bitaramo bahisemo kubagabanyamo amatsinda abiri ku buryo hari abazaririmbira i Gikondo kuwa gatandatu n’abazaririmbira kuri Serena Hotel ku cyumweru.
Bamwe mubahanzi bazaririmbira i Gikondo harimo Orchestre Impala, Mpakanyaga, Ingeli, Riderman, Kamichi, Knowless, Christopher, Dream Boys, Uncle Austin, TBB n’abandi.
Kuri Serena Hotel hazaba hari Inganzo Ngali, Indamngamirwa, Intore Masamba, Patrick Nyamitali, Mani Martin, Ellioni Victory, Miss Jojo, Nirere Shanel, Jean Paul Samputu n’abandi.
Nk’uko byatangajwe mu nama abahanzi bagiranye n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, tariki 10/10/2012, guhitamo aho abahanzi bazaririmbira byakozwe n’abahanzi ubwabo.
Hateganyijwe ko abahanzi bose bazaririmbira muri Serena Hotel bagomba kuzaririmba injyana y’umwimerere (Live) kuburyo igitaramo kizaba ari 100% live naho kubazaririmbira i Gikondo uzabishaka azaririmba live uzabishaka azakora playback.
Kwinjira bizaba ari amafaranga 5000, bitabujije ko uwakenera kugira andi mafaranga yashyira mu gaseke mu rwego rwo kurushaho gufasha ikigega Agaciro Development Fund yabikora.
Agashya kuri iki gitaramo ni uko biteganyijwe ko n’abahanzi ubwabo yaba abari buririmbe ndetse n’abatazaririmba bazishyura nabo mu kwinjira.
Bimwe mu bigo byateye inkunga iki gikorwa harimo Jean Marie na Alpha batanze ibyuma by’amajwi abahanzi bazifashisha baririmba; Karaos Media, MTN, Tigo na Airtel byemeye kuzatanga ubutumwa bugufi muri telefoni bikangurira Abanyarwanda kuzitabira ibi bitaramo, n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|