Beer Fest y’uyu mwaka iraba kuri uyu wa gatandatu

Igitaramo Beer Fest kiba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 kirabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo-Ground). Kwinjira ni amafaranga 10000 ariko abagura amatike mbere baratanga 8000 gusa.

Amatike aboneka muri Nakumatt, La Galette, Simba Super Market, Flurep no ku kicaro cya MTN Nyarutarama.

Iki gitaramo ngarukamwaka kirasusurutswa na Jean Paul Samputu, inararibonye muri muzika dore ko aherutse no guserukira u Rwanda mu gihugu cya Mexique mu nama y’amahoro.

Haraba hari kandi Orchestre Impala benshi bakunda cyane cyane abakuze kuko bazi by’umwihariko ibyiza byayo, hazaba hari kandi n’itsinda Urban Boys rizwi cyane mu ndirimbo nka Sipiriyani, Take it Off, Mama Munyana ya Sebanani basubiyemo n’izindi.

Iki gitaramo ni umwihariko wa Bralirwa, uruganda rukora ibinyobwa binyuranye akaba ari narwo rutegura Primus Guma Guma Super Star.

Muri Beer Fest bitandukanye cyane no muri Primus Guma Guma Super Star cyane cyane mubijyanye no kumara inyota abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Icyo usabwa ni ukugura itike ikwinjiza muri iki gitaramo ubundi ukaba utandukanye n’inyota kuko icyo kunywa ugihererwa ubuntu kugeza igihe ushiriye inyota.

Ni ukuvuga ngo kuva ku isaha ya saa kumi z’amanywa ubwo ibi birori bizaba bitangiye kugera saa sita za nijoro ubwo bizaba bisozwa, nta nyota urigera uhura nayo.

Ku bifuza kujya muri iki gitaramo, hateguwe imodoka zizabafasha urugendo dore ko zizajya zigenda nyuma ya buri minota 30 bityo ntawe ubura uko agerayo kubera kubura imodoka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka