Musabe Dieudonné yasohoye indirimbo nshya «Ndamufite»

Ndamufite ni indirimbo nshya ya Dieudonné Musabe yakoranye na Dominic Nic ndetse na Rachel.

Musabe Dieudonné asanzwe akorana indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye. Zimwe muri zo ni ‘Duhindure isi yacu’ ikaba ari indirimbo igizwe n’abahanzi bagera ku 10 ndetse na ‘Nzamubona’ yakoranye na Bright n’izindi.

Abahanzi bumvikana muri ‘Duhindure isi yacu’ ya Musabe Dieudonné ni Eddie Mico, Asa, Muriho, Jimmy Claude, Fazzo, Patrick (Iwacu Music), Laurent, Bright, Dorcus (Blessed Sisters), Serge Iyamuremye na Dieudonné ari nawe nyirindirimbo.

Musabe azwiho kuba ariwe watangije injyana ya Pop muri Gospel ya hano mu Rwanda dore ko aririmba RnB na Pop. Indirimbo ye ya mbere yahereyeho muri Pop ni indirimbo ye ‘Nzamubona’ yakoze muri 2010.

Musabe Dieudonné.
Musabe Dieudonné.

Musabe nawe amaze kubarirwa mu bahanzi bamaze gusinyana amasezerano na Net Solution ishinzwe ibya Caller tune.

Iyi sosiyete niyo ifasha abahanzi gushyira indirimbo zabo mu rutonde rw’izisabwa kugira ngo abantu bajye bazu mva mu gihe bahamagaranye bifashishije telefoni zigendanwa.

Ibi bituma umuhanzi arushaho kumenyekana, gusakaza ubutumwa bwe buba bukubiye muri izo ndirimbo ze ndetse no kongera umubare w’abafana.

Musabe Dieudonné kuri ubu kandi arimo gutegura alubumu ye ya mbere ataratangaza izina ryayo n’igihe azayimurikiraho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka