“Playback” ishobora kuba igeze mu marembera
Mu gihe umuziki nyarwanda uri kugenda urushaho gutera imbere, benshi mu bakunzi bawo baragenda barushaho kumva no kubona agaciro k’uburyo bwo kuririmba by’umwimerere (Live).
Ibi biri kugenda birushaho guhindura isura y’umuziki wari usanzwe ukorwa hano mu Rwanda ku bahanzi benshi ubwo babaga bitabiriye ibitaramo hirya no hino baririmbaga bibashishije ama CD (Playback).
Ubu buryo bwa Playback ni uburyo umuhanzi ajya imbere agiye kuririmba bagacuranga indirimbo agiye kuririmba bifashishije CD.
Umuhanzi aririmba akurikije iyo iri gucurangwa nyamara ntihumvikane ijwi rye ahubwo hakumvikana iryo riri kuri CD gusa.
Ibi rero benshi bamaze kugaragaza ko batakibyishimiye ahubwo ko bakeneye uburyo bw’umwimerere buzwi nka “Live” aho umuhanzi aririmba humvikana ijwi rye ry’umwimerere aho kumvikana ijwi riri kuri CD bakoreye muri studiyo.

Nubwo bimaze igihe bigaragazwa na benshi, byagize ingufu cyane nyuma y’aho umuhanzi Mani Martin akoreye igitaramo cyo kumurika alubumu ze ebyiri “Intero y’Amahoro” na “My Destiny”.
Iki gitaramo cyabaye “Live” 100% kuko si Mani Martin wenyine waririmbye Live ahubwo abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo nibwo buryo bakoresheje.
Dj Adams yagize ati: “Harya ubwo ngo play back ntabwo izarangira tugasigarana live? Ibyayo byavuzwe muri Redhot Furahiday Night (28th.9.2012) none mbibonye no kuri website (inyarwanda.com) nyuma y’ibyabereye muri Serena mu gitaramo cya Mani Martin. Ibyayo bizasubirwaho neza muri The Redhot Furahiday Night ikurikira (5th.10.2012)”.
Minisitiri Mitali ufite umuco mu nshingano ze ubwo yari mu gitaramo cya Mani Martin yashimangiye ko CD ari izo kumvira mu rugo naho iyo umuntu yaje mu gitaramo aba agomba kubona umuhanzi aririmba “LIVE”.
Ibi bigaragaza ko mu minsi iri imbere, umuhanzi uzaba atazi kuririmba “Live” nta gitaramo cye kizongera kwitabirwa ndetse bikazaba binagoye kumwita umuhanzi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
bravo kuri man martin kandi n’abandi barebereho murakoze kandi mugerageza kuturyohereza mukomerezaho.
Thanks a lot Kigali today. Media can play a lot in promoting live music. Turayikunda ariko twarayibuze rwose. Imyaka ibaye myinshi playback zitubeshya. Mani Martin yarakoze gutanga urugero rwiza.
live ga niyodukeye ibya CD byo rwose byabaye nyakatsi kandi twayiranduranye nimizi yayo nibisa nayo byose ubwo rero muri muzika siho byasigara
live ga niyodukeye ibya CD byo rwose byabaye nyakatsi kandi twayiranduranye nimizi yayo nibisa nayo byose ubwo rero muri muzika siho byasigara
byo rwose pe!!!