Kwiyandikisha muri Rwanda Christian Film Festival birakomeje
Kwiyandikisha mu iserukiramuco rya gikirisito (Rwanda Christian Film Festival) rigamije kuzamura uruhando rwa filimi za gikristu no kurushaho guteza imbere ivugabutumwa, birakomeje bikazarangira tariki 20/10/2012.
Filime zakirwa ni filime za gikirisito gusa kandi ziturutse mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo (EAC); nk’uko bitangazwa na Mwungura Chris Reagan uhagarariye Dreamland Ltd ari nayo itegura iri serukiramuco.
Ibisabwa mukwiyandikisha ni Copyright ya filime yawe, fotokopi y’indangamuntu ukitwaza na kopi eshatu za filime yawe.

Kwiyandikisha bikorerwa muri Centenary House muri etage ya 6 aho UA (United Africa) TV ikorera cyangwa se i Gikondo Merez kuri studiyo za Dreamland.
Ku bindi bisobanuro wabandikira kuri e-mail: [email protected].
Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘‘Dream For the Future’’ rikaba rizafungurwa kumugaragaro kuri Zion Temple Celebration Center tariki 02/11/2012 rigasozerezwa kuri Serena Hotel tariki 11/11/2012 hanatangwa ibihembo (Awards).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hello! is it possible to hav chris’ email address?
Comment pour ai-je avoir le information d’inscription pour votre festival?