Patient Bizimana yakoze impanuka avuye mu gitaramo cye

Umuhanzi Patient Bizimana yakoze impanuka ageze i Gikondo ataha ubwo yari avuye mu gitaramo yari yakoreye kuri Sport View Hotel ku cyumweru tariki 30/09/2012.

Patient Bizimana ngo bamugonze n’imodoka saa yine z’ijoro. Bageze i Gikondo Nyenyeri, bahagaze Patient agiye gusohoka mu modoka, indi modoka yaje igonga iyo yarimo, ku ruhande rwaho yari yicaye.

Uwari utwaye iyo modoka yabagonze ngo byagaragaragako yari yanweye inzoga nyinshi, ikinatangaje akaba nta n’urupapuro rumwemerera gutwara yari afite; nk’uko Patrick Kanyamibwa wafashije Bizimana gutegura igitaramo yabitangaje.

Patient Bizimana kwa muganga agiye kunyuzwa mu cyuma.
Patient Bizimana kwa muganga agiye kunyuzwa mu cyuma.

Ngo Patient akimara gukora impanuka bahise bamutwara kwa muganga mu bitaro bya Carrefour biri Rwandex nyuma bamujyana kuri CHUK ari naho bamunyurije mu cyuma bagasanga igufa ry’ukuguru ari ntacyo ryabaye n’ubwo yagize igisebe kinini.

Kwa muganga bamuhaye imiti aranaharara. Mu gitondo kare saa kumi n’imwe bamwohereje ngo akomeze kurwarira mu rugo ariko ajye asubirayo gukoresha isuzuma.

Yakomeretse ku kuguru.
Yakomeretse ku kuguru.

Twakomeje kugerageza numero ya Patient Bizimana kugira ngo tumenye uko amerewe ariko ntibyadukundira.

Iki gitaramo cya Patient cyagaragayemo abahanzi basanzwe baririmba Gospel aribo Gabby, Dominic Nic, The Blessed Family, Aimé Uwimana, Nelson Mucyo n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musore araririmba nanjye nkemera bya hatari!we na Mani Martin na Dominic Nic ni abambere!!! Imana imufashe akire vuba!

Lol yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka