
Ni umukino iyi kipe yagiye gukina imaze imikino ine idatsinda yarimo ibiri ya shampiyona mu gihe Rutsiro FC yo yari imaze itatu ya shampiyona.Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa kabiri ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire nyuma y’umupira wahinduriwe iburyo na Aziz Bassane umunyezamu Ebinj akananirwa kuwufata ngo awukomeze.

Ibi ariko ntabwo byamaze igihe kuko ku munota wa munani Rutsiro FC yishyuye binyuze muri Mumbele Jonas nyuma y’uko batwaye umupira wari utakarijwe hagati na Bigirimana Abedi. Mu mikinire amakipe yombi yakinaga umupira ungana dore ko Rutsiro FC hagati hayo habonanaga neza ndetse n’impande zayo zariho Mumbele Jonas ibumoso na Mumbere Malekidogo iburyo. Rayon Sports yakoreshaga uburyo bwo gusatira byihuse ikoresheje impande cyane dore ko imipira itatindaga hagati hayo hari harimo Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye na Bigirimana Abedi.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Abedi Bigirimana ku munota wa 44, ku mupira n’ubundi wavuye ku ruhande rw’iburyo ugendera hasi uhinduwe na Serumogo Ally maze uyu Murundi akawushyira mu izamu atawuhagaritse. Ku munota wa 59 Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu Ebini yakoreye Aziz Bassane witwaye neza muri rusange, byatumye anaba umukinnnyi w’umukino ariko Bigirimana Abedi ayiteye ikurwamo n’umunyezamu.

Rayon Sports yasimbuje ikuramo Niyonzima Olivier Seif utahiriwe n’umukino ishyiramo Ishimwe Fiston. Rutsiro FC yakomeje gukina neza hagati mu kibuga ariko ubwugarizi bwabo bwari
buyobowe na Hitimana Claude na Mutijima Gilbert bugakomeza kubatenguha bakora amakosa. Ku munota wa 89 Tambwe Gloire na Aziz Bassane bisanze barikumwe n’umukinnyi umwe wa Rutsiro FC bazamukana umupira bawuhanahana kugeza mu rubuga rw’amahina Gloire awuha Aziz Bassane agatsinda igitego cya gatatu.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-1, yongeye kubona intsinzi nyuma y’imikino ine yari imaze idatsinda mu marushanwa yose harimo ibiri ya shampiyona.Indi mikino yabaye AS Muhanga yanganyije na AS Muhanga 1-1, Gasogi United inganya na Bugesera 0-0 mu gihe AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier ahawe umupira na Ntirushwa Aime kuri koruneri.
Kuri iki Cyumweru, hateganyijwe indi mikino irimo uwo Police FC yakiramo Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda zuzuye, saa kumi n’ebyiri n’igice APR FC ihakirire Mukura VS mu gihe Kiyovu Sports ku wa Mbere izasoza umunsi wa kane wa shampiyona yakira Musanze FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|