Bwa mbere Jay-Z yaririmbanye na Beyonce muri concert

Muri weekend ishize icyamamare mu njyana ya Hip Hop Jay-Z yakoreye concert y’akataraboneka ahitwa Barclays Center muri Leta ya New York ari kumwe n’umugore we Beyonce

Agashya kabayemo nuko Beyonce nawe yafashije umugabo we kuririmbira imbere y’imbaga (on stage) ubusanzwe bitabagaho.

Baririmbanye indirimbo yabo yasohotse mu 2003 yitwa “Crazy in Love” hagati muri concert, hanyuma bajya gusoza baririmba indi yitwa “Young Forever”.

Jay-Z na Beyonce kuri stage baririmbanye indirimbo yabo yitwa ‘Crazy In Love' n'indi yitwa ‘Young Forever'.
Jay-Z na Beyonce kuri stage baririmbanye indirimbo yabo yitwa ‘Crazy In Love’ n’indi yitwa ‘Young Forever’.

Ni concert yitabiriwe cyane ku buryo hari abantu basaga ibihumbi 18, abatarabashije kwinjira muri concert bayikurikiranye ku buntu kuri shene (channel) ya youtube ya Jay-Z.

Concert yanatambutse irimo kuba (live) kuri shene ya television ya Jay-Z yitwa Life and Times channel; nk’uko tubikesha New York Daily News.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka