Tonzi yateguye igitaramo « East Africa Gospel Concert » cyo kumurika alubumu ye

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi, yateguye igitaramo kiri ku rwego rwa East Africa mu rwego rwo kumurika alubumu ye ya gatatu.

Mu magambo ye Tonzi yagize ati: « Uyu mwaka mukumurika alubumu yanjye ya gatatu, nafashe icyemezo cyo gukora igitaramo kiri ku rwego rw’akarere nise « East Africa Gospel concert», aho natumiye umuhanzi umwe umwe muri bino bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba».

Tonzi yavuze ko iki gitaramo ari indoto yagize agiye gushyira mu bikorwa kandi cyikazajya kiba buri mwaka.

Kuri iyi nshuro ya mbere, igitaramo « East Africa Gospel concert » kizabera kuri Serena Hotel, ku cyumweru tariki 04/11/2012 kuva saa kumi n’imwe z’umugoba, aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 na 10000.

Abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo bafatanya na Tonzi ni Dudu ubusanzwe witwa Theophile Niyukuri uzava i Burundi, Judith Babirye uzava Uganda, itsinda ry’abasore ryitwa The Voice bo muri Tanzaniya hamwe na Bishop Murili wo muri Kenya.

Iki gitaramo kandi nta muhanzi wa hano mu Rwanda wundi uzagaragaramo usibye itsinda The Blessing ribyina mu buryo bugezweho. Ngo impamvu ni uko yifuza ko buri muhanzi azagira umwanya uhagije wo kwisanzura bityo bikaba byaratumye adatumira abahanzi benshi cyane.

Iki gitaramo kizagaragaramo buri gihugu mu bigize EAC kizaba gifite ugihagarariye.
Iki gitaramo kizagaragaramo buri gihugu mu bigize EAC kizaba gifite ugihagarariye.

Amafaranga azava muri kino gitaramo niyo azamufasha kwishyurira amatike y’indege aba bahanzi n’amacumbi mu ma Hotel bazararamo ndetse no gutunganya ibindi byose bizaba byakoreshejwe mu itegura rya « East Africa Gospel concert ».

Tonzi ni umwe mu bahanzi bakomeye ba gospel bagize uruhare mu gukundisha Abanyarwanda uwo muziki wa gospel. Yatangiye kuririmba kuva kera aho yagiye anyura mu ma korale menshi atandukanye n’amatsinda yo kuririmba ku rusengero no ku bigo by’amashuri yizemo mbere y’uko atangira kuririmba ku giti cye.

Tonzi kugeza ubu afite alubumu 2 z’amajwi n’imwe y’amashusho. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise ‘‘Humura’’.

Tonzi yashakanye na Alfa Gatarayiha wari umujyanama (manager) we kugeza n’ubu akaba kandi afite byinshi akora bigendanye n’imyidagaduro, dore ko afite ibikoresho abahanzi bakenera mu gihe bagiye kuririmba.

Mu buzima busanzwe, Tonzi akora akazi ko kwambika abantu no gutaka (decoration) ndetse ibi akaba ari nawe ubyikorera mu bitaramo bye byose ategura, no mu mashusho y’indirimbo ze imyenda aba yambaye ni iye muri iyo yambika abantu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IMANA ikomeze irinde Clementine mubyo akora byose kandi concert ye turayishimiye ndetse n’igihembo yahawe nicyo kigaragaza ko ibyo akora bishimwa n’abantu mpuzamahanga.courage.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

Yoh,Imana ishimwe cyane. Nari nagize ubwoba ngirango urupfu rw’umwana we ruzamuca intege none tugiye kongera kumubona. Komereza aho Yesu ni umwami kandi n’abana azaguha abandi

Madudu yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka