Igihembo umuhanzi nyarwanda ahabwa kimwongerera imbaraga zo gukora
Nk’uko bigenda bigaragara mu bahanzi nyarwanda, benshi mu bamaze gutera imbere usanga ari nabo bamaze kwegukana ibihembo byinshi ugerereanyije na bagenzi babo bataratera imbere cyane nyamara basa n’abinjiriye mu muziki mu gihe kimwe.
Ibi bigaragazwa n’uko iyo ahawe igihembo bwa mbere, mu gihe gikurikiraho usanga arushaho gukora ngo abone ibindi kandi bikarangira abibonye.
Ubusanzwe ibihembo bihabwa abahanzi usanga aba ari ibihembo bishingiye k’ukuntu baba bakoze, byumvikana ko abahembwa baba barakoze neza cyangwa se cyane kurusha bagenzi babo.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda twaganiriye bahuriza ku kintu cy’uko iyo ukora ntubone ibihembo biba bisa n’aho ibyo ukora bitagaragarira abantu bityo umuhanzi akumva asa n’aho nta kintu ari gukora.

Ibihembo ntibitera imbaraga kubera amafaranga menshi cyangwa se inyungu ifatika biba bifite ahubwo ni agaciro gakomeye ko kubona uhawe umwanya wa mbere muri bagenzi bawe cyangwa se ibikorwa byawe bigashimwa na benshi.
Abahanzi bamaze kwegukana ibihembo byinshi kandi bagira n’amahirwe yo kugirana amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi mu rwego rwo kubyamamariza. Aya mahirwe ntiwayasanga ku bahanzi batabona ibihembo.
Urugero ni King James wegukanye ibihembo byinshi bijyanye n’amarushanwa ya Salax Awards ndetse akaba ari nawe wegukanye insinzi ya PGGSS 2, yasinyanye amasererano y’imikoranire n’ikigo cy’itumanaho Airtel.

Jay Polly nawe wegukanye ibihembo bitari bike muri Salax ndetse akaba nawe haraburaga gato ngo yegukane PGGSS 2 dore ko ariwe wari usigaye ahanganye na King James wayegukanye, we afitanye amasezerano y’imikoranire na MTN.
Hari n’izindi ngero zigenda zigaragara hirya no hino aho usanga aya masosiyete ndetse n’ayandi, agenda yiyambaza abahanzi nk’aba mu kubamamariza ku byapa, ku maradiyo n’ahandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo minisiteri y’umuco n’abandi baterankunga nibajye bategura amarushanwa menshi kuko bimaze kugaragara ko azamura benshi kandi bikaba nka motivation ku bandi jay polly ndamwemera cyane.