Joy Kamikazi yinjiye muri muzika
Joy Kamikazi, Umunyarwandakazi wiga kaminuza mu Buhinde, yinjiye muri muzika ku ndirimbo ye ya mbere yise “Nyakira” yakozwe na Producer Bruce, Umunyarwanda nawe wiga mu Buhinde.
Kamikazi yahoze aririmba muri korari “Prince of Peace” yo kuri EAR mu Kiyovu ari naho yamenyeye kuririmba akaba anazwiho ijwi ryiza. Kuri ubu arimo kwiga gucuranga gitari.
Joy yagiye afasha abahanzi batandukanye kuririmba harimo Eddie Mico, Ezra Kwizera, Pastor P, Aimé Uwimana n’abandi.

Joy Kamikazi afite gahunda yo gukomeza kuririmba no gukora indirimbo nyinshi nk’umuhanzi ku giti cye kandi ngo ntibizamubuza no kujya aboneka muri korari.
Aho yiga mu gihugu cy’u Buhinde, Joy Kamikazi ari mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Management.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|