Theo Bosebabireba arataramira muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu

Muri gahunda ya Friday Gospel Night muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012 hazataramira Theo Bosebabireba ari kumwe na mugenzi we Venuste Mugabo.

Iyi gahunda ya Friday Gospel Night itaramara igihe kinini cyane itangiye, yashyiriweho guteza imbere abahanzi ba Gospel mu Rwanda ndetse no gutuma abakunzi babo babasha gushobora gusabana no kwidagadurana nabo.

Contact Restaurant ikorera mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge muri etage ya gatatu, yashyiriyeho abahanzi ba Gospel n’abakunzi babo uyu mwanya uba kabiri mu kwezi mu rwego rwo kugirango ibyishimo byabo bisendere.

Iyi Contact Restaurant isanzwe ari iya gikristu ikaba kandi nta bisindisha wasangamo. Kwinjira muri iki gitaramo biba ari ubuntu.
Isaha yo gutangira ni isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko bimaze kumenyerwa.

Mbere ya Theo Bosebabireba na Venuste, abahanzi nka Dominic Nic, Gabby, Olivier Roy, Bobo Bonfils n’abandi, babanjirije abandi mukwifatanya n’abakunzi babo mu guhimbaza Imana banataramana muri Contact Restaurant.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka