Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yagaragaye mu batangaga amanota ku bakobwa biyamamarizaga kuba ba Nyampinga mu mwaka wa 2019.
Mu minsi ishize, haketswe ikibatsi cy’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Alyn Sano, amafoto aracicikana avuga ko aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana, ariko batangaje ko indirimbo ari yo yari ibyihishe inyuma.
Marie Grace Abayizera uzwi nka Young Grace witegura kubyara imfura ye, yamaze no kumuhimbira indirimbo yise “Diamante”, izina n’ubundi azita umwana we.
Nizeyimana Didier wabaye umwana wo ku muhanda akaribwa n’ubuzima bw’ubukene, nyuma akaba mu bigo by’abana badafite aho kuba, ubu ni Umunyarwanda wagizwe umuturage wa Amerika, akubaka amazu mu Rwanda n’ibindi bikorwa. Yahishuye ko byose abikesha umuziki n’ubwo hari abafata umuziki we nko kwishimisha.
Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge, bamaze gushyira hanze indirimbo “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye, yumvikanamo amagambo Perezida Kagame yari yasabye ko yasimbuzwa ayari asanzwe mo.
Uhereye mu mpera z’iki cyumweru, abanyarwenya ba Comedy Knights bafatanyije na Daymakers, baratangira umushinga wabo wo gusetsa ku buntu abanywi bo mu tubari dutandukanye bahereye i Remera muri 514 Resto Bar.
Icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, akomeje guca agahigo mu bihugu bigize uburasirazuba bwa Afurika, akaba ashaka no kwimenyekanisha ku migabane yose y’isi.
Iradukunda Phiona wahimbwe na Bull Dogg akazina ka Candymoon Supplier, ngo atungurwa n’isura y’ibiyobyabwenge abantu bamubonamo nyuma yo kwiyegurira injyana ya Hip Hop.
Abacuranzi bagize Orchestre Amis des Jeune bazakora igitaramo cy’amateka ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Kivumbi King uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Lion King”, ni umwe mu banyempano b’abahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu Rwanda. Uretse kuba ari umusizi, aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye, ni umuhanzi w’indirimbo, aho akunze gukora indirimbo mu njyana ya “Afro Pop”
Umuhanzikazi Ingabire Dorcas uzwi nka ‘Sunny’ waririmbye ‘Kungola’, yahishuye ko n’ubwo Ministeri y’ubuzima yaciye amavuta atukuza uruhu , we agitsimbaraye kuri ubu bucuruzi bumwinjiriza amafaranga menshi aho abukorera hanze y’u Rwanda.
Kugira ngo umuntu w’icyamamare cyane cyane umuhanzi amenyekane, bisaba urugendo rurerure, rurimo kugira impano karemano kandi yihariye, gukora cyane, kugaragara mu bitangazamakuru n’ibindi.
Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba banabihimba (…)
Ikompanyi yitwa East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yateguye ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye n’umujyi wa Kigali. Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.
Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ariko akaziririmba mu njyana zibyinitse, avuga ko nta ndirimbo itari iy’Imana, bityo abakeka ko indirimbo zibyinitse aririmba zidashimwa n’Imana bibeshya.
Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.
Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.
Umuhanzi nyarwanda Edouce, asanga umuziki nyarwanda uri gutera intambwe nziza ugana imbere ku buryo mu myaka itagera kuri itanu bigenze neza twazabona umwana w’u Rwanda wegukanye igihembo nka BET Award, kimwe mu bihembo buri muhanzi wese ku isi aba yifuza gutwara.
Abatuye umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru baravuga ko bategerezanyije amatsiko ikigo cy’inyigisho n’imyidagaduro kiri kubakwa muri uwo murenge.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizahuza ibihanganye muri Muzika ya Afurika kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu, igitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global.
Abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo ari bo Theo Kgosingwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo, bitegenijwe ko bazaririmba muri “Kigali Convention Center” ku itariki 16 Gicurasi 2019.
African Improved Food, sosiyete itunganya ikanacuruza ibiribwa ku buryo bujyanye n’igihe nka Nootri Toto, Nootri Mama na Nootri Family, yateguye umunsi w’ababyeyi ‘Nootri Mother’s day’ kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, mu rwego rwo gususurutsa abakiriya bayo, kubagaragariza ibicuruzwa babafitiye, ndetse no (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanenze amagambo aherutse gutangazwa n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA buravuga ko abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakwiye gushyira imbere kwiga kuruta gukorera amafaranga.
Itsinda rigizwe n’abahanzi babiri b’Abanyarwanda, Charly na Nina, basubitse urugendo rwo kujya muri Uganda, aho mu ntangiriro za Gicurasi bagombaga kuzitabira igitaramo kizabera i Kampala muri Uganda, bari kumwe n’undi muhanzi w’Umugande witwa Geosteady.
Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba rya ‘Miss Popularity’ (umukobwa wakunzwe na benshi), muri Miss Rwanda 2019, aranyomoza amakuru yamuvuzweho arebana n’ivangura ry’amoko mu gihe yiyamamazaga ndetse na nyuma y’uko yambitswe iri kamba.
Mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2019, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yakoze igitaramo, ari nacyo yashyikirijwemo igihembo cye, yatsindiye mu mpera z’umwaka wa 2018, igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.
Umutoni Adeline,Umukobwa w’imyaka 22 uvuka mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ni we wambitswe ikamba rya Miss Bright INES.
Abategura Salax Awards baravuga ko bateganya kongera amafaranga ahabwa abahanzi kugira ngo abayitabira babashe kwishimira iri rushanwa.
Jean Christian Irimbere, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, avuga ko akenshi iyo udafashijwe n’Imana, kumenyekana cyane byagushyira mu kaga.