Nsanzamahoro Denis wamamaye nka ‘RWASA’ muri filme nyarwanda yapfuye

Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru ya bamwe mu makinnyi ba sinema mu Rwanda yemeza ko mushiki wa Denis, umwe mu bari bamurwaje, ari we watangaje iby’uru rupfu, akaba yanabimenyesheje Alex Muyoboke ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni arira, akavuga ko yari amaze iminsi ajyanywe kwa muganga ngo avurwe indwara ya Diabete yari amaze iminsi arwaye.

Rwasa yamenyekanye ubwo yakinaga muri filimi yiswe “Rwasa” na “Sakabaka” akaba yaranakinnye mu zindi filme zamenyekanye mu maserukiramuco mpuzamahanga nka ‘100 Days, ‘Sometimes in April’, na ‘Operation Turquoise’.

Ni umwe mu bantu bakurikiranwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram ndetse ni we munyarwanda wa mbere wujuje abamukurikira ibihumbi 100 mu ntangiriro za 2016.

Denis apfuye yari amaze iminsi micye akorana na The Mane irimo abahanzi Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly, ariko yari amaze iminsi asimbujwe nyuma yo kugaragara ko ubuzima butari bumworoheye.

Uretse kujya muri Sinema, Denis Nsanzamahoro yakoze kuri radio Flash FM kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yakoraga mu biganiro nk’imboni y’umuguzi, Flashback Sunday, n’ikiganiro cya Kigali’s Top 20 cyanyuzagaho indirimbo 20 zigezweho ziganjemo iz’abahanzi nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ntakundi niyigendere natwe niyonzira, twamukundaga kko yigishaga byinshi byubaka, thanks.

Niyodusenga yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

yoooo ujyire iruhuko ridashira

karangwa maya yanditse ku itariki ya: 10-09-2019  →  Musubize

Twamukundaga ariko imana imukunze kuturusha kandi imana isigarane numuryango wae kandi mugire kwihangana

IRADUKUNDA Eugene yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

ooooooo!!!!rwasa imana ikwakire mubayo
nagukundaga none ugiye ntakubonye

issa yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

rest in peace rwasa mpise nibuka ya movie yawe kweri kuntu yari sawa gusa ugire iruhuko ridashira

the pablo yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

RIP Nzamurambaho.C’est le chemin de toute la terre.
Ni iwabo wa twese.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

abakunzi be bihangane cyane umuryango we

felix manishimwe yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

RWASA UGIRE IRUHUKORIDASHIRA IMANIGUHAMAGAYE TWARITUGUKUNZE WAKOZEBYISHIBYIZA.

dusingize yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka