Harmonize wikuye muri WASAFI ashobora kuryozwa ibyo yatanzweho

Umuhanzi Harmonize umaze kwandika izina muri Tanzania no muri Afurika muri rusange, ashobora kuryozwa umurengera w’amafaranga yatakajweho mu gihe cyose yamaze muri Wasafi nk’umuhanzi watangiriye muri iyi nzu atangwaho umurengera ngo yamamare, ariko agasohoka muri iyi nzu impande zombi zitabyumvikanyeho.

Diamond (Ibumoso) yavugiye i Kigali ko ataramenya ko Harmonize (iburyo) yasezeye muri WASAFI
Diamond (Ibumoso) yavugiye i Kigali ko ataramenya ko Harmonize (iburyo) yasezeye muri WASAFI

Umunyatanzaniya Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize wanabaye inshuti y’igihe kirekire na Diamond wamuzamuye, aherutse kwandikira ibaruwa inzu ya WASAFI yakoreragamo ayimenyesha ko asezeye muri iyo nzu kuko yavugaga ko ashaka gushaka andi mahirwe hanze y’iyi nzu.

Ubwo Diamond yazaga mu Rwanda mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Munani, yabajijwe n’abanyamakuru ibyavugwaga ko Harmonize yaba yarasezeye mu nzu ya Wasafi, avuga ko atabizi ko nawe ari ubwo abyumvise agira ati “Wasanga ari inkuru y’aka kanya itunguranye ntaramenya, ariko ubwo ndaza kubimenya”.

Mu cyumweru cyakurikiyeho, inkuru zagumye gucaracara mu bitangazamakuru bya Tanzaniya kuko ubuyobozi bwa Wasafi bwari butaremeza neza aya makuru. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Sallam Sharaf uyobora ibikorwa bya Wasafi yavugiye kuri Wasafi FM ko Harmonize yabandikiye ibaruwa ibasezeraho ku bushake kwe.

Uyu muyobozi wa Wasafi wigeze no kuba ashinzwe inyungu za Diamond igihe kirekire, yemeje ko ukugenda kwa Harmonize ntacyo kuzahungabanyaho inzu yakoreragamo, ahubwo avuga ko ashobora kuryozwa amafaranga yatanzweho mu gihe iyi nzu yamuteguraga ngo azabe ikirangirire.

Harmonize wakuriye muri WASAFI akayivamo vuba aha ngo ashobora gukurikiranwa
Harmonize wakuriye muri WASAFI akayivamo vuba aha ngo ashobora gukurikiranwa

Sallam Sharaf yaragize ati “Iyo ushaka kugenda uragenda nta kibazo, ariko ugomba kubanza gushyira ku murongo ibyo asabwa bitabaye ibyo abagenzuzi b’imari bazakora akazi kabo”.

Nubwo icyavanye Harmonize muri Wasafi kitaramenyekana, bivugwa ko yari asigaye afitanye umwuka mubi na bamwe mu bantu bayirimo ndetse bikanakekwa ko na Diamond washoye amafaranga muri iyi nzu ngo batari babanye neza.

Mu mpera z’iki cyumweru, byari biteganyijwe ko aba bombi bagomba guhurira I Londre mu bwongereza mu gitaramo cyiswe ONE AFRICA MUSIC FEST, ariko ku munota wa nyuma Diamond atangaza ko atazitabira iki gitaramo kubera impemvu zo gutinda kubona ibyangombwa. Bamwe baketse ko Diamond ashobora kuba yasubitse uru rugendo ku bushake yanga ko azahura na Harmonize.

Harmonize wiyise Konde Boy, birahwihwiswa ko ashaka gushinga inzu ye izitirirwa akabyiniriro ka Konde, akazayita Konde Gang, andi makuru akavuga ko Lava Lava na Rayvany babanaga muri Label nabo bashobora kumukurikira bakava mu kwaha kwa Diamond. Harmonize akurikiye Rich Mavoko umaze umwaka asezeye muri iyi nzu, ashinja Diamond gutsikamira umuziki we no kumubyaza umusaruro aho kumuteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imbwa yasabye umuntu ngo ayambutse uruzi. Bageze hirya iramurya.

liki yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka