Gusenga Imana ikanyumva ni byo byatumye mba uwo ndi we - Diamond Platnumz

Umunyatanzaniya Diamond Platnumz umaze kwamamara muri muzika avuga ko ibyo akora byose abishobozwa n’Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki 16 Kanama 2019, yabajijwe uko abigenza kugira ngo umuziki we uhore uzamuka mu myaka icumi amaze awukora.

"Simba", nk’ uko abakunzi be bamwita yavuze ko ikintu cya mbere yishingikirizaho ari isengesho, ko buri munsi asaba Imana kumukomeza no kumuzamura mu bikorwa bye.
Yagize ati “Icya mbere ni ukubaha Imana kuko ni yo ifite ubushobozi bwo gushyiraho cyangwa gukuraho umunsi. Iyo uyisabye gukomera no kugushoboza, irakumva ikabikora.”

Nyuma yo gusenga no kubaha Imana, Diamond Platnumz avuga ko yubaha n’abamufasha mu muziki we.

Diamond ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara kandi uhorana indirimbo zikunzwe
Diamond ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara kandi uhorana indirimbo zikunzwe

Ati, “Ugomba kubaha impano yawe, ukagira ikinyabupfura kandi ukubaha n’abagufasha mu muziki wawe, kuko kumenya kuririmba gusa udafite ibi byose ntaho wagera.”

Nyuma y’ibi byose, Diamond avuga ko yashyize umuziki mu buzima bwe, ko akora cyane, ahora atekereza icyawuzamura.

Yagize ati "Umuhanzi uzi icyo ashaka ahorana udushya mu byo akora, akamenya icyo abantu bamutegerejeho, agahora atekereza akazi ke, agakora cyane umuziki ukaba ubuzima bwe. Niko mbikora. Umuziki kandi ukenera amafaranga, ugomba gushoramo imali, ntuhugire mu kwambara imyenda ihenze gusa."

Diamond Platnumz unakuzwe cyane hano mu Rwanda yatumiwe mu gusoza ibitaramo by’iserukiramuco rya "Iwacu Muzika Festival". Arataramira abanyarwanda kuri uyu mugoroba, tariki ya 17/08/2019.

Diamond Platnumz yageze mu Rwanda ku wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 aje gutaramira i Kigali
Diamond Platnumz yageze mu Rwanda ku wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 aje gutaramira i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurikije uko bible ivuga,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu bose.Urugero,muli Yohana 9,umurongo wa 31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Nta muntu n’umwe utazi ko Diamond aryamana n’abagore benshi kandi batarasezeranye.Igitangaje nuko abantu hafi ya bose basenga Imana.Burya n’umuntu ugiye kwiba abanza gusenga.Na none muzarebe ku modoka nyinshi.Haba handitseho ngo "Mana warakoze".Nyamara bamwe bazigura babanje gukora amanyanga.Mbere yo gusenga,tujye tubanza twihane ibyaha kandi tubireke.Nibwo tuzaba muli paradizo dutegereje.

munyemana yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka