Menya byinshi ku irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryenda kugera ku musozo

Irushanwa rihuza abanyempano bo mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba ryitwa ‘East Africa’s Got Talent’ rigeze ahashyushye ndetse Abanyarwanda bari mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana hakurikijwe ubushobozi bagaragaje mu byiciro by’iri rushanwa bitandukanye.

Nubwo Abanyarwanda benshi bakurikiye iri rushanwa rinyura kuri Televiziyo y’igihugu, Kigali Today yahisemo kubagezaho ibindi mushobora kumenya kuri iri rushanwa.

East Africa’s Got Talent ni irushanwa ryatangijwe n’ikigo ‘SYCOtv Company’ cy’uwitwa Simon Cowell wamamaye kubera ikiganiro cye gica kuri Televiziyo cyitwa ‘Got Talent’ kimaze imyaka 13 gihitamo impano z’Abongereza bazi kuririmba n’abandi bafite impano zitandukanye baturutse mu bihugu bine ari byo Kenya, u Rwanda, Uganda, na Tanzania.

Ikigo kabuhariwe mu gutegura Filime cyo muri Afurika y’Epfo, ni cyo cyahawe akazi ko gutegura iri rushanwa, naho amateleviziyo arimo RTV yo mu Rwanda, Citizen TV yo muri Kenya, Clouds Media yo muri Tanzania na NBS yo muri Uganda zihabwa uburenganzira bwo kunyuzaho iki kiganiro.

Izina ‘Got Talent’ ubu rifatwa nk’igihangano bwite mu by’ubwenge cya Simon Cowell guhera muri 2006, ubwo yatangizaga iki kiganiro kuri Televiziyo ya ITV, bituma azana irushanwa rizwi cyane ryitwa Britain’s Got Talent, aza no kwagurira iki kiganiro kuri NBC y’Abanyamerika na ho ahashinga irindi rushanwa ryitwa America’s Got Talent.

Ibiganiro bya Simon Cowell byo gutoranya impano, ni bimwe mu bikunzwe cyane cyane byanazamuye amazina y’abahanzi batari bazwi barimo nk’itsinda rya One Direction, itsinda rya Fifth Harmony, Westlife, Little Mix, Leona Lewis, Susan Boyle, n’abandi benshi bubatse amazina mu muziki w’isi.

Kubera uruhare rwe mu kubaka amazina y’ibirangirire no gutoranya impano zigakundwa, ikinyamakuru Times cyamushyize ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi muri 2010.

Kimwe n’andi marushanwa ari mu bwoko bwa Got Talent, iri rushanwa ryo mu burasirazuba bwa Afurika ryari rigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, hakurikijwe uko abanyempano bigaragazaga. Igice cya mbere, cyari icyo kugaragaza impano hakurikijwe imijyi n’uduce abantu baturukamo, naho igice cya kabiri ari na cyo cya nyuma, ni icyo guhurira ahateganyijwe abafite impano bakajya imbere y’akanama nkemurampaka bakagaragaza impano zabo.

Uko iminsi igenda yicuma, ni ko irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryagendaga rikurura abafana ndetse abagaragazagamo impano bagiye barushaho gukundwa n’abatari bake. Abanyarwanda benshi bishimiye uburyo itsinda ry’abana bato babyina gakondo muri iri rushanwa ryemeje akanama nkemurampaka kagizwe n’Umunyakenya uzwi cyane kuri Televiziyo Jeff Koinange, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru wo muri Tanzania Vanessa Mdee, Umunyarwanda uvanga imiziki akaba n’umunyamakuru Makeda n’umunya-Uganda Gaetano Kagwa mu gihe umunyarwenya Anne Kansiime ari we uyobora ibirori akanahamagara abarushanwa ku rubyiniro.

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rifite abaterankunga babiri bakomeye ari bo Coca Cola izwiho gucuruza ibinyobwa na Safaricom icuruza itumanaho.

Abarushanwa bose bahabwa iminota ibiri yo kwerekana impano, urushanwa akaba yahitamo kutayuzuza bitewe n’indeshyo y’igihangano cye.

Akanama nkemurampaka iyo kemeza ukwiye gukomeza, bakoresha ibimenyetso bya “YES” ku wo bemereye, na “NO” ku wo batemereye. Abakemurampaka bane iyo baguhaye Yes amanota yawe arazamuka ukaba wagira amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikiraho, ariko ntibiba bihagije kuko hanabarwa amajwi y’abatoreye ku butumwa bugufi bwa Telefoni (SMS).

Umukemurampaka umwe ashobora kuguha “Yes” abandi baguhaye NO ariko ugakomeza, bitewe n’uko hari abandi bo mu byiciro byabanje basezerewe, cyangwa se ukagira amanota menshi kuri SMS bigatuma udasesezererwa.

Mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, hinjiyemo abanyempano 18 barimo bane bavuye mu Rwanda, ariko mu cyiciro cya nyuma babiri baturutse mu Rwanda barasezerewe barimo Elisha The Gift n’itorero Himbaza ry’Abarundi ryamamaye kubera kuvuza ingoma.

Itorero Intayoberana ni ryo rimaze kwizera ko rizajya mu cyiciro cya nyuma, icyakora na Peace Hoziyana ari mu bategereje guhatana mu mpera z’iki cyumweru, bityo abe yabona itike imujyana mu cyiciro cya nyuma.

Umunyempano uzatsindira igihembo nyamukuru, azahembwa ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hari Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri rushanwa, Kenya ni yo yari ifitemo ubwiganze bw’umubare munini w’abanyempano dore ko hari n’itsinda ry’ababyinnyi b’Abahinde bahatana ariko bakomoka muri iki gihugu cya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese snake girl Africa we simeruka yarakomeje? Byagenze gute? Bikunze mwansubiza.

Elias yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka