“Ingaruka azazirengere” Alain Muku abwira Zigirinshuti watutse IGISUPUSUPU

Umunyamategeko Alain Mukuralinda akaba n’uhagarariye inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva Francois wiswe n’abafana be Igisupusupu, yanditse itangazo rigenewe rubanda asaba ko Pasiteri Zigirinshuti Micheal avuguruza amagambo yavugiye imbere y’abakiristitu ubwo yigishaga agaragaza ko mu kwamamara kwa ‘Igisupusupu’ hifashishijwe imbaraga za Shitani anamwibutsa ko ashobora kwirengera ingaruka zo gutukana mu ruhame kuko bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Alain Muku yasabye Zigirinshuti gusaba imbabazi bitaba ibyo akazirengera ingaruka
Alain Muku yasabye Zigirinshuti gusaba imbabazi bitaba ibyo akazirengera ingaruka

Umuhanzi Mukuralinda wabaye igihe kinini umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bwa Leta, ubu akaba ari umushoramari mu muziki, yababajwe n’ibiherutse gutangazwa na Pasiteri Zigirinshuti Michael usanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR amwibutsa ko ibyo yavugiye mu rusengero bikamamara ku mbuga nkoranyambaga, ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu nyandiko ya Alain Muku, agaragaza ko uretse icyaha cyo gutukana mu ruhame, Pasiteri Zigirinshuti ngo yakoze ikintu gikomeye cyo guca ibice mu bantu aho agaragaza ko hari igice cy’abantu bakorera Imana, badakwiye gucana uwaka na Nsengiyumva Francois yise ko akoreshwa na Shitani.

Muku yumvikanisha ko bishobora no kugera igihe bigahembera urwango hagati y’ibice bibiri ari byo ‘Abakiristo’ na ‘Abakorera Shitani’ nk’uko byavugwaga na Pasiteri, ku buryo uyu munyamategeko we asanga Pasiteri ashobora no gushumuriza abayoboke be bakagirira nabi umuhanzi Nsengiyumva Francois.

Uyu muhanzi kwamamara kwe kwatumye pasiteri Zigirinshuti amwigishaho mu rusengero
Uyu muhanzi kwamamara kwe kwatumye pasiteri Zigirinshuti amwigishaho mu rusengero

Ubwo yari mu rusengero yigisha imbaga y’abakristo, uyu mupasiteri yakoresheje amagambo agira ati “sha igiki? Igisupusupu Kiragatsindwa, syii… Ikintu, ubonye ukuntu cyamamaye, murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe atatu?... Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’igisupusupu uwo mwanya kikaba kigize … ariko nta kintu mubonamo mwebwe? Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”

Uretse aya magambo, hari aho Pasiteri Zigirinshuti yumvikanishaga ko hari amakorali menshi yo muri ADEPR yaririmbye indirimbo nyinshi ariko ntizimenyekane, ndetse na we ubwe yitangaho urugero aho yagiraga ati “Jyewe se nabwirije gake? Nabwirije ahangana iki? Ko bitarenze hano?”

Ibi byo kutamamara kwe cyangwa kutamamara kw’amakorali abisanisha n’umugambi wa Shitani, ndetse no kwamamara kwa Nsengiyumva wiririmbiye ‘IGISUPUSUPU’ akabihuza n’uwo mugambi yise uwa Shitani wo kwamamaza ibyo we yise ‘Ibishenzi’.

Pasiteri Zigirinshuti azwiho kwirekura cyane akivugira amagambo atungura benshi
Pasiteri Zigirinshuti azwiho kwirekura cyane akivugira amagambo atungura benshi

Mu magambo ya Zigirinshuti, yumvikanishaga ko Umuhanzi Nsengiyumva atamufata nk’umuntu, ahubwo mu ngero zirenga eshanu yamuvugagaho asa n’udashaka kumuvuga mu izina, yaragiraga ati “Kiriya kintu” naho indirimbo ze akazita “Ibintu byavuye kwa Shitani”.

Mu nyandiko ndende yandikiwe abanyamakuru isinyweho na Alain Mukuralinda ushinzwe inyungu za Nsengiyumva Francois, yavuze ko yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu mwigisha avuga ko akwiye kubisabira imbabazi mu ruhame imbere y’abakiristo yabibwiye kandi ibi bitaba akajyanwa mu nkiko.

Dore inyandiko ya Alain Muku kuri Zigirinshuti

Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita «Ikintu gikorana na Satani» kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya!!

Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.
Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita « Ikintu », by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko, azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa umuharangamo.

Kabone n’iyo ba bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.

Niba hari ikintu bwana Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze amwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye, ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko ! Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere!

Murakoze murakarama.

Mukuralinda Alain Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Pastor MICHEL nta burenganzira afite bwo gutukana,François na we nta burenganzira afite bwo kuririmba imyanya y’ibanga y’umwari nka Mariya Jani.Bombi nibasabe umuryango nyarwanda imbabazi.Ndizera ko umunyamategeko tubyumva kimwe nawe akagabanya amarangamutima.MURAKOZE

T.Patrice yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

PASTORI ZIGIRINSHUTI NTA CYAHA AFITE,

Indirimbo z’uyu muhanzi nizivanwamo imvugo nyandagazi nta wuzongera kumuvuga nabi. Pastor Zigirinshuti yagize neza, yavuze ibyari byananiye abandi. Abatabyumva ni abatarabona ingaruka za kino kiburagasani ku bana batoya

Murokore yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Arikore uretse KO igurukanye umutanyu bavuga KO ariyo yayamaze ntimurenganye pasiteri NGO yise umuntu ikintu kuko icyo kintu yavugaga Ari igisupusupu ahubwo twibaze ninde wamwise igisupusu noneho mbere yo kwica gitera tubanze twivugane ikibimutera

Habimana M Xavier yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Ariko n’ubwo ukuri rimwe na rimwe gutera ibibazo,uriya mupasitori yavuze ukuri. Ni gute umuntu w’umugabo ahimba indirimbo 3,4,5...ari ibintu bimwe yiririmbira:kinjugutire ngisame,rudamo kinkope,amabere,amatako,munsi y’umukondo......abantu bakabyina,bakiyereza.Twamenye ko ari amabwiriza baba barahawe batabikoze ntibyabahira.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Yakoze amakosa arikonibivuzeko webitqshoboka koyanjya kwashitan

Isaac yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Si uwo mupastor gusa
Benshi mubiyita abakozi bimana nabayoboke babo biyita abarokore

Nigake cyane bakwirakwiza inkuru nziza ya Yezu Christ ahubwo bagata umwanya mukwirata nogutuka about badasengana (abisi, abanyamahanga, abomumwijima,...

Nyamara utazi ubwenge ashima ubwe.

Bakwiye guhagurukirwa bakagenerwa ingando, abakabije nkuyu wiyita umushumba bakajyanwa I Wawa.

Theophile HABIMANA yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Byibura iyo amutuka mukinyabupfura ngo igisupusupu aragatsindwa nawese ngo kiragatsindwa. Nonese afite nkumwana we yise igihozo yazerereye yabaza ngo IGIHOZO CYAGIYE HE😳 yakavuze ngo yagiye he!

Zoo yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

MUKURARINDA navane iterabwoba ahongaho haracyari abagabo nyabagabo babasha guhagarara nukuri.

Urabona abana bacu bamaze kurarurwa nibyobisa indirimbo warangiza ngo uzajyana abantu mumategeko.

Turasaba ministeri ibifite munshingano guhagirika biriyabiririmbo gucurangwa kumaradiyo na television byomurwanda.

Ibibiririmbo nta message zirimo harimo ibigambo byurukozasoni bidakwiye imvura yurwanda rwose.

IMANA ntiyakemerako abavuga ukuri bacecekeshwa nabadafite amagambo asana umutima wamuntu.

ISAIE yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

iyi so tugezemo ,nta muntu wakwihandagaza ngo avuge ko arise uzabaze neza,gukosora gisupusupu nawe ufite imvugo nkiya,kandi wowe witwa umushinga ntawabishyigikira. ese mu rusengero iyo hagize ukosa ni kuriya mumukosora.

claude yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Mubyukuri nge narumiwe! Nukuri pe nge narumiwe! Ujya kumva ukumva umuntu ngo akorera Imana ukagira ngo aribyo yamutumye kuyikorera. Reka c wenda tubyemere da! Hanyuma c I mana niyo yatumye uriya mugabo gutuka Francois? Buriya c icyarikimuzimduye nugutukana? Ese ubundi ibyijambo ry’Imana nabiriya yavuze bihurira hehe kweri? Abantu nabo bakamutega amatwi nyine. Ngo ubwo yabigishije kabaye ngo bafashijwe? Mbese mwafashijwe nibitutsi? Ngo murabantu ngo bajya mwijuru? ahubwo Muko Alain singombwa ngo asabe imbabazi najye murukiko rwose nage murukiko bagebavuga ibyabajyanye gusebya umuntu no kumutuka mubyukuri sibyo kwihanganirwa.

robert yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Rwose Robert avuze ukuri. igisusupu gihuriye he nibyo yarimo yigisha. ubu koko ibibazo igihugu gifite ,yabuze urundi rugero ataba koko. aba pasiteri bakwiriye kumenya gukoresha imvugo ijyanye n’ubushumba

claude yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ningwombwa kubahana kuba pastor ntibivuze ko abandi mudasengana nta Mana bafite,atabisabiye imbabazi ubutaha azavuga ko abafasha Igisupu ari aba marayika ba sekibi!

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Birababaje kubona aba biyita ngo ni "abakozi b’Imana" (pastors)usanga bibwira ko aribo "ntungane" zonyine.Mbese bameze nk’Abafarisayo bibwiraga ko aribo beza gusa,nyamara Yesu akababwira ko ari Indyarya kandi bakomoka kuli Satani.Izi ngirwa bakozi b’Imana,usanga icyo bashyira imbere ari ifaranga,nyamara Yesu yaradusabye gukorera Imana tudasaba umushahara n’icyacumi,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ugasanga mu nsengero zabo inyigisho bashyira imbere ari Icyacumi.Aho kwigisha abantu yuko vuba aha Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Birababaje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka