The Ben yahakanye urukundo rwe n’abakobwa ashyira mu mashusho y’indirimbo

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’u Rwanda, yahakanye ibyari bimaze igihe bivugwa ko akundana na bamwe mu bakobwa b’ibizungerezi yashyize mu mashusho y’indirimbo ze, cyane cyane umukobwa ugaragara muri ‘VAZI’ iheruka na ‘Naremeye’ yari yayibanjirije.

The Ben utarakunze kugaragaza umukobwa bakundana, yavuzweho gukundana n’abakobwa beza bagaragara mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, nk’umunyafurikakazi uba muri Amerika wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Vazi aheruka gushyira hanze.

The Ben abajijwe n’umunyamakuru wa Kigali Today niba akundana n’uyu munyamideri yashyize mu mashusho, yahakanye aya makuru avuga ko uyu mukobwa bahuriye mu kazi kuko ngo asanzwe agaragara no mu mashusho y’izindi ndirimbo z’abanyafurika harimo n’iza Eddy Kenzo na Khaligrapher wo muri Kenya.

The Ben yagize ati “Umukobwa twakoranye ntabwo ari umukunzi wanjye, ni umukobwa ukora ibintu by’amashusho mu buryo bw’akazi, navuga ko ari umukobwa w’umunyamwuga twahuriye mu kazi ntabwo ari umukobwa dukundana.

Mu minsi ishize ubwo The Ben yashyiraga hanze amashusho ya ‘Naremeye’ byavuzwe ko umukobwa ugaragara muri iyi ndirimbo yambaye umwambaro wo kogana, ngo yaba ari umukunzi we, ndetse benshi bavuze ko ashobora kuba amaranye igihe na The Ben ariko bombi nta kintu bigeze batangaza kuri ibi.

The Ben yavuze ko muri iyi minsi afite inganzo yisuka nk’imvura ituma ahanga akanashyira hanze indirimbo nyinshi, iki kikaba ari cyo gisobanuro atanga ku bijyanye no gushyira hanze indirimbo nyinshi muri iyi minsi ugereranyije n’indi minsi ishize.

‘Vazi’ ni indirimbo nshyashya ya The Ben yiganjemo amagambo menshi y’urukundo. Iyo ndirimbo yayiririmbye mu ndimi z’igifaransa, ikinyarwanda ndetse n’icyongereza. Amashusho yayo yakorewe muri Amerika aho The Ben asanzwe atuye ndetse no mu Bwongereza, afashwa na Lick Lick na Cedru bamaze kumenyerana.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ‘VAZI’ ya The Ben

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo aribyo byose,aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka