Kidum na Sintex ni bo bemejwe ko bazahurira na Johnny Drille muri Kigali Jazz Junction

Babinyujije ku rukuta rwa Facebook, RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa kabiri batangaje ko umuhanzi w’Umurundi uzwi ku izina rya Kidumu yiyongereye ku bazataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction, tariki ya 27/09/2019.

Johnny Drille aritegura gutaramira Abanyarwanda
Johnny Drille aritegura gutaramira Abanyarwanda

Iki gitaramo, kizaba kiyobowe n’umunya Nigeria John Ighodaro uzwi nka Johnny Drille, nawe wamenyakanye mu Rwanda, cyane ku ndirimbo nka Romeo and Juliet, Wait for me n’izindi.

Hari hashize iminsi mike n’ubundi RG Consult ivuze ko umunyarwanda Sintex nawe, azigaragariza abakunzi be muri iki gitaramo.

Bimaze kumenyerwa ko ibi bitaramo bya Kigali Jazz Juction, bitumirwamo abahanzi bazwi ku rwego mpuzamahanga bakunzwe n’abanyarwanda, ariko ntibibagirwe guha amahirwe n’abahanzi nyarwanda, kugira ngo nabo bagaragaze impano zabo. Ibi, ngo ni mu rwego rwo kubafasha kuzamuka, nabo bakagera ku rwego bamenyekanaho mu mahanga.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni 240,000Frw ku meza y’abantu umunani (VVIP) 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) naho mu myanya isanzwe ni 10,000Frw.

Umva indirimbo Romeo and Juliet ya Johnny Drille

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka