Social Mula ari mu bahanzi 10 bahatanira ibihembo bya Prix découvertes

Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bashyizwe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi b’Abanyafurika bahatanira ibihembo byitwa Prix découvertes bitanagwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Social Mula yasabye abantu kumuhundagazaho amajwi
Social Mula yasabye abantu kumuhundagazaho amajwi

Urubuga rwa Internet rw’iyi Radio rwashyize hanze abahanzi 10 ba nyuma bazahatanira iki gihembo kuri uyu wa 16 Nzeri 2019.

Social Mula ni we muhanzi wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uri kuri uru rutonde. Undi muhanzi wegereye u Rwanda, ni Céline Banza wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibindi bihugu bisigaranye abahanzi muri iri rushanwa ni Cameroun ifitemo abahanzi 2, Maroc ifitemo umuhanzi umwe, Benin, Gabon, Côte d’Ivoire na Guinea.

Indirimbo ‘Ma Vie’ irimo amagambo y’Igifaransa, no ‘Ku ndunduro’ ni zo ndirimbo ziri ku rubuga rwa RFI, zigaragaza bimwe mu bihangano bikomeye bizasunika uyu muhanzi mu matora.

Ibihembo bya Prix découvertes RFI ni ibihembo bimaze imyaka 38 bihemba abahanzi b’Abanyafurika bafite impano yo kuririmba. Bigamije kwagura impano z’abo bahanzi bakomoka mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

Ni ibihembo kandi bitanga akayabo k’ama Euro ibihumbi 10 ku watsinze iri rushanwa, ni ukuvuga hafi Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse agahabwa kuzenguruka ibihugu 10 byo muri Afurika akora ibitaramo, akanakora igitaramo kinini mu mujyi wa Paris mu Bufaransa byose bikaba biri mu bihembo umuhanzi watsinze ahembwa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati “Bantu banjye, nejejwe no kubamenyesha ko nagize amahirwe yo kuba nahatanira igihembo cya Prix Découvertes 2019 nkaba mbasaba kumba hafi.”

Amatora yaratangiye ndetse ubu Abanyarwanda babishaka bashobora gutora bakoresheje umurongo wa Internet w’iyi Radio: https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka