Young Grace yatangiye gupfumbatisha umwana we Diamante Amadolari

Ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019, umuraperi Young Grace Abayizera yibarutse umwana w’umukobwa yise Amata Anca Ae’eedah Ai yahaye akabyiniriro ka DIAMANTE.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Diamante avutse, uyu mwana yatangiye gukora udushya abifashijwemo na nyina ukiri ku kiriri. Amafoto agaragara kuri whatsapp ya Young Grace, aragaragaza uyu mwana igice, areba hirya hakagaragara umusatsi we gusa n’imyenda ndetse n’ikiganza gifashe inoti y’Amadolari ya Amerika 100 (100$).

Uyu mubyeyi wibarutse umwana we wa mbere yanahimbiye indirimbo zigera kuri ebyiri, yahise yandikaho ngo Baby Boss, munsi y’iyo foto bishatse kuvuga ko ari kumwifuriza kuzatunga agatunganirwa.

Ni mugihe tariki 9 Kanama 2019 yashyize hanze indirimbo yise “Diamante”, ifite izina n’ubundi yise umwana we. Muri iyi ndirimbo, Young Grace avuga ko harimo impanuro nyinshi umubyeyi wese yaha umwana we, ndetse no kumwaturiraho amagambo meza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Young Grace yagize: “Umwana wawe icyo umwaturiyeho kimubaho, ni byiza rero gutangira kumuvugaho ibyiza ataranavuka, ukitegura kuzamurera no kumugira inama ku buzima bwo ku isi”.

Mu magambo ye Young Grace yanditse ku rukuta rwe rwa whatsapp yagize ati “mumfashe duhe ikaze Amata Anca Ae’eedah Ai A K A DIAMANTE mwarakoze kubana natwe muri uru rugendo, Imana ibahe umugisha w’abana kuko ari cyo kintu kiza ku isi.”

Naho umubyeyi wa Young Grace yagize ati “inyenyeri zisendera ikirere zikanezeza, izuba rirasira iburasirazuba rikantahaho nkashima, ariko wowe uri ikibasumba, uwagaciro Diamante. Nezerwa shenge, tunyuzwe kubwawe isi nmbi ariko twe tuzakunezeza. Uzabe urumuri mubandi, uzabe ishema ku babyeyi, uzakunde kandi ukundwe kibondo, uzabahe Imana uhunge ikibi.”

Aya mafoto ya Young Grace yavugishije abatari bake ubwo yari yasohokeye ku mazi
Aya mafoto ya Young Grace yavugishije abatari bake ubwo yari yasohokeye ku mazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka