Abacuranzi ba Jamaica batumye Jah Bone D yisuganya ategura Album ya Reggae ivuguruye

Umuhanzi w’Umunyarwanda Jah Bone D uba mu Busuwisi, avuga ko amaze igihe ategura umuzingo (Album) uzajya hanze mu mezi abiri ari imbere, akavuga ko hari abacuranzi bakomeye bo muri Jamaica bamufashije kuvugurura injyana ya Reggae hagamijwe ko Album ye izagurwa ku masoko mpuzamahanga y’umuziki kuri murandasi.

Ubwo aheruka mu Rwanda muri 2018 aje mu iserukiramuco rya Kigali Up Festival, Jah Bone D yijeje abitabiriye iri serukiramuco ko arimo abategurira umuzingo wagombaga kujya hanze mu mpera z’uwo mwaka. Gusa uyu muzingo ntabwo wagiriye hanze ku gihe, kuko uyu muhanzi yahise atangira gukorana n’abacuranzi bo muri Jamaica bamufasha kuvugurura umuziki we mu buryo buzatuma ucuruzwa ku masoko agezweho.

Ategura uyu muzingo, igitekerezo cye cyari ugukora Reggae ya kera nk’iyaririmbwaga na ba Peter Tosh cyangwa Bob Marley. Nubwo uyu muziki ukoze ku buryo bwa kera yawukundaga, Jah Bone D yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko yageze ku bacuranzi bakamubwira ko akwiye guhindura uburyo yakoragamo kugira ngo bizamufashe gucuruza.

Agira ati “Hari igihe nagiye mvuga ngo Album igiye gusohoka kandi koko nari nayikoze, ariko naje kubona Label imfasha izanagurisha umuziki wanjye. Abankoreraga banjye barambwira ngo mpindure nkore ibyo bansabaga. Ibyo nari nakoze ntabwo nabisenye, ahubwo nabyuririyeho nkora ibyo bansabaga kandi nabonye bizatanga umusaruro.”

Itsinda ry’abahanzi b’abacuranzi n’abatunganya indirimbo bo muri Jamaica ni ryo ryamufashije gucuranga iyi Album, kandi ngo baramukunze kubera ko aririmba gakondo y’Abanyafurika.

Yakuye ubunararibonye ku bacuranzi bakoranaga na Bob Marley
Ubwo yari amaze gufata icyemezo cyo gukorana n’inzu izamufasha kugurisha umuziki we, yatekereje ko Reggae ikunzwe cyane kandi y’umwimerere ituruka muri Jamaica, ahitamo gushaka abacuranzi bazamufasha mu kuvugurura umuziki we.

Mu bunararibonye bukomeye yakuye kuri iri tsinda ry’abacuranzi ba Jamaica, yabonye ko aba bacuranzi bakunda Reggae y’umwimerere kandi bagakunda cyane umuntu ushobora kuririmba iyi njyana mu muco wabo. Gusa ngo yanavumbuye ko abanya Jamaica badakunda gufasha umuntu uririmba Reggae mu rurimi rw’iwabo (Icyongereza), anavumbura ko bakunda abahanzi bo muri Afurika kurusha abo mu bindi bice by’isi.

Yemeza ko ku isi yose nta muntu warusha abanya Jamaica gucuranga Reggae kuko iwabo byarenze kuba umuziki bikaba umuco wabo. Jah Bone D yatanze urugero ati “Nta muntu ku isi waririmba indirimbo gakondo z’Abanyarwanda kurusha Bwanakweri, Rujindiri cyangwa Rugamba n’abandi. Uko ni ko muri Jamaica bakora Reggae nabonye bigoye ko hari umuntu ku isi wabarusha kuko ni umuco wabo.

Jah Bone D avuga ko ateganya gukora ibitaramo mu Rwanda byo kumurika uyu muzingo n’ubwo adatangaza igihe ibi bitaramo bizabera n’aho bishobora kuzabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka