Nicki Minaj yaretse umuziki, agiye gushaka umugabo

Umuhanzikazi w’icyamamare Onika Tanya Maraj, uzwi cyane ku izina rya Nicki Minaj yatangaje ko agiye guhagarika ibikorwa by’umuziki ubundi agashaka umugabo akubaka umuryango we.

Umuhanzikazi Nick Minaj yaretse umuziki
Umuhanzikazi Nick Minaj yaretse umuziki

Amakuru avuga ko Nicki Minaj ari mu rukundo na Kenneth Petty kandi bitewe n’uburyohe bw’urukundo ngo bamaze no kugera kure imishinga yo kubana nk’umugore n’umugabo.

Nicki Minaj abinyujije kuri twitter, yagize ati “Ngiye guhagarika umuziki nubake umuryango. Abafana banjye bose nzahora mbakunda”.

Kenneth Petty na Nick Minaj bagiye kubana nk'umugore n'umugabo
Kenneth Petty na Nick Minaj bagiye kubana nk’umugore n’umugabo

Umugabo Kennety Petty bivugwa ko ashobora kuba ari we ugiye kubana na Nicki Minaj aherutse no gusohora amahusho y’indirimbo ye nshya ’Megathron’, aba bombi bagaragaza ibihe by’urukundo barimo muri iki gihe.

Nicki Minaj yakundanye n’abagabo bandukanye harimo Safaree Samuels, Meek Mill, na Nas umuraperi ukomeye. Yagiye avugwaho gukundana na Lil Wayne ndetse na Drake nubwo aba bombi yagiye babihakana bavuga ko bakorana umuziki nk’akazi gusa.

Nicki Minaj w’imyaka 36 y’amavuko yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane, akaba kandi yaranabaye umukinnyi wa filime ndetse akaba afite n’ikiganiro cye kuri radiyo.

Kugeza ubu Nicki Minaj ntaratangaza niba ahagaritse ibikorwa by’umuziki burundu cyangwa niba ahagaritse ubucuruzi butandukanye akora.

Ikindi kandi hakomeje kwibazwa niba uyu mwanzuro udahutiyeho, aho benshi bakomeje gutekereza ko azisubiraho kuri iki cyemezo.

Indirimbo nka Starships, Anaconda, Superbass zatumye amenyakana cyane nk’umuraperikazi wa mbere isi yagize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka