Fally Ipupa aje gutaramira Abanya - Kigali

Umuhanzi w’Umunyekongo-Kinshasa, Fally Ipupa N’simba wamenyekanye nka Fally Ipupa azataramira Abanyakigali mu gitaramo gisoza umwaka.

Ibi bivugiwe mu kiganiro n’Abanyamakuru cyateguwe na Rwanda Event, kugirango hagaragazwe ibirori bateguye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Fally Ipupa w’imyaka 42, azaba ari umwe mu bahanzi bazashimisha abantu mu gitaramo Kigali New Year Countdown 2019 kizabera muri Convention Center.

Fally Ipupa uririmba, agacuranga guitar akaba na producer, hagati y’ 1999 na 2006 yari mu itsinda Quartier Latin, ryashinzwe n’umuhanzi mugenzi we Koffi Olomide mu 1986.

Uyu muhanzi yasohoye Album ye yambere yakoze ku giti cye mu 2006 ayita Droit Chemin.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu gihugu cye ndetse n’ahandi muri Afurika no ku isi, yatwaye ibihembo bitandukanye birimo MTV Awards, Kora Awards n’ibindi.

Reba indirimbo Service ya Fally Ipupa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki gitaramo kizaba kuyahe matariki???

vava yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza. Fally karibu sana.

Mimi yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka