Mu gitaramo cyo #KwitaIzina19 hashyizwemo abandi bahanzi
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikompanyi imenyerewe mu gutegura ibitaramo mu Rwanda (East African Promoters - EAP) ndetse n’abahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwita Izina ari bo Meddy, Riderman na Bruce Melody n’uhagariye Charly & Nina ari we Gaelle Gisubizo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Arena.

Ni ku nshuro ya 15 u Rwanda rutegura umuhango wo kwita izina abana b’ingangi. Kimwe mu bikorwa biteganyijwe bizajyana no kwita izina abo bana b’ingagi ni igitaramo kizitabirwa na Ne-Yo, Meddy, Riderman, Bruce Melody na Charly&Nina. Icyo gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 07 Nzeri 2019 muri Kigali Arena, aho kwinjira bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije, Ariella Kageruka, yagize ati “Umutungo w’u Rwanda ni Abanyarwanda, ni yo mpamvu tuzana ibyamamare bitandukanye mu gihugu kugira ngo babone u Rwanda mu ndorerwamo y’ibitaramo n’ibyishimo ndetse dukomeza kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda.”
Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph yagize ati “Twifuje ko abahanzi bo mu Rwanda bidagadurira mu nzu Kigali Arena twahawe n’Umukuru w’Igihugu. Ni yo mpamvu ku bo twari twatangaje bazitabira kwita izina concert ari bo Ne-Yo na Meddy twongeyemo itsinda rya Charly na Nina, Riderman, na Bruce Melody akaba ari bo bazataramira abazitabira igitaramo.”
Yakomeje kandi avuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019 batangira ibikorwa byo gutegura aho igitaramo kizabera ati “Uko mubona Kigali Arena ni na rwo rwego igitaramo kizaba kiriho”

Bamwe muri abo bahanzi bavuze ku byo barimo gutegurira abakunzi babo bazitabira igitaramo cyo Kwita Izina.
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yagize ati “Twiteguye gushimisha Abanyarwanda.”
Meddy we yagize ati “ nazanye na band yuzuye, style zitandukanye, muri make niteguye kubereka impande nyinshi za Meddy. Byose bizaba biri ku murongo decoration, amajwi n’amatara ndetse na performance ubwayo.”
Igitaramo kizaba ari full live. Hazaba hari aba DJs ari bo dream team bagizwe na DJ Marnaud , DJ TOXXYK ndetse na DJ Miller naho amatike yo kwinjira ni 3000 rwf, 10000 rwf, 25000 rwf na 50000 rwf . Biteganyijwe ko umuhanzi Ne-Yo azazana n’itsinda ry’abantu 17 bazamufasha muri icyo gitaramo.
Inkuru zijyanye na: Kwita izina
- Perezida Kagame yaryohewe n’umuziki mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Ingagi nise izina nayitayeho, nyishyurira Minerivali none ubu ni yo Mutware w’umuryango - Perezida Kagame
- Abakobwa b’i Kigali bemeje Ne-Yo mu gitaramo cyo #KwitaIzina
- Reba imibyinire idasanzwe ya Sherrie Silver mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Reba uko umuhango wo #KwitaIzina19 abana b’ingagi 25 wagenze (amafoto+Video)
- Umusore wahanze umuhanda w’ibirometero birindwi yishimiye guhura na Perezida Kagame (Video)
- Ijambo rya Perezida Kagame ryanyuze abaturage, biha intego yo kurushaho kubungabunga Pariki
- Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza
- Abaturiye Pariki y’Ibirunga baravuga imyato ingagi
- Dore bamwe mu byamamare baje Kwita Izina mu myaka 3 ishize
- Umuhanzi Ne-Yo uzasusurutsa igitaramo cyo #KwitaIzina19 ni muntu ki?
- Louis Van Gaal yageze mu Rwanda, aje muri ‘Kwita Izina’
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|