Abanyehuye bataramiwe na Byumvuhore ataha bagishaka kubyina

Mu gitaramo umuhanzi w’indirimbo nyarwanda, Jean Baptiste Byumvuhore yakoreye i Huye ku wa gatanu tariki 6 Nzeri 2019, abacyitabiriye babyinnye ataha bagaragaza ko bari bagishaka gutaramana na we.

Byumvuhore yasusurukije abitabiriye igitaramo i Huye baranyurwa
Byumvuhore yasusurukije abitabiriye igitaramo i Huye baranyurwa

Iki gitaramo uyu muhanzi yacyifatanyijemo na Korari Ijuru yo muri paruwasi gaturika ya Butare, yanyujijemo indirimbo nkeya.

Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, bari biganjemo abantu bakuru bumvise indirimbo ze bakibyiruka.

Cyatangiye abakirimo ari bakeya, banamufashaga kuririmba indirimbo ze kuko inyinshi bazizi.

Ariko uko amasaha yagiye yigira imbere, abantu bagiye biyongera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye iki gitaramo cyabereyemo, n’abamufasha kuririmba noneho banabyina biyongera, ku buryo cyarangiye bahagurutse bose.

Théodomir Munyengabe, umwe mu batuye i Huye bacyitabiriye, avuga ko yanejejwe no kuba ku nshuro ya mbere yabonye imbonankubone uyu muhanzi w’indirimbo nyarwanda.

Abitabiriye igitaramo bahagurutse barabyina
Abitabiriye igitaramo bahagurutse barabyina

Nyuma y’igitaramo, yagize ati “Nishimiye kuba muri iki gitaramo, nkibonera umuhanzi Byumvuhore uririmba indirimbo mu Kinyarwanda cyiza, kitavangiye. Nababajwe gusa n’uko ntabashije kumwifotorezaho.”

Naho umunyamakuru Laurent Cyamatare wiyita umusaza w’imvi z’uruyenzi, na we wari muri iki gitaramo ari na we uyoboye ibyo birori (MC), yavuze ko bitangaje kubona iki gitaramo cyaramamajwe mu minsi ine gusa hanyuma kikitabirwa n’abantu yahabonye.

Ati “Ngereranyije aho cyabereye harimo abantu babarirwa muri 400 cyangwa 500. Tekereza ko abantu bitabiriye gutya kandi iki gitaramo cyaramamajwe mu minsi ine gusa. Nibaza ko iyo kiza kwamamazwa mu gihe cy’ibyumweru nka bibiri uko abantu bari kuba bangana.”

Korali Ijuru na yo yasusurukije abitabiriye igitaramo
Korali Ijuru na yo yasusurukije abitabiriye igitaramo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yacyitabiriye. We ngo yashimishijwe no kubona abantu bidagadura.

Ati “Tubonye ibyo abantu bakunda. Ni umwanya wo gufatanya n’abandi bategura ibitaramo nk’iki ngiki kugira ngo Abanyehuye babone ibyishimo nk’ibingibi, cyane ko hari urubyiruko rwinshi, hari n’ahantu henshi, kandi abantu bakeneye ibyishimo bihoraho nk’ibingibi.”

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, umuhanzi Byumvihore yavuze ko yishimiye kuza kuhakorera igitaramo kuko ari ho yafatiye gitari bwa mbere, yiga gucuranga. Icyo gihe ngo yigaga muri GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare).

Iki gitaramo yagikoze mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana, yagombye kuba amaze iyo aza kuba akiriho.

Padiri Fraipont Ndagijimana ni we watangije mu Rwanda igikorwa cyo kwita ku bafite ubumuga, agitangiriza i Gatagara ari na ho hari icyicaro gikuru cy’iki kigo cyita ku kuvura abafite ubumuga (HVP Gatagara).

Abanyehuye bafashije Byumvuhore kuririmba indirimbo ze, baranazibyina
Abanyehuye bafashije Byumvuhore kuririmba indirimbo ze, baranazibyina

Frère Kizito Misago, umuyobozi mukuru w’iki kigo, avuga ko batumiye Byumvuhore ngo aze kubafasha kumenyekanisha iby’iyo sabukuru izaba ku itariki ya 11 Ukwakira 2019, nk’umuhanzi na we waciye mu biganza bya Padiri Fraipont.

Ni muri urwo rwego yanagiriye igitaramo mu mujyi wa Kigali. I Kigali ngo cyaritabiriwe cyane, kivamo n’amafaranga abarirwa muri miliyoni umunani. Kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga ngo yifashishijwe mu myiteguro, asigaye akazifashishwa mu gufasha abafite ubumuga.

I Huye ho ngo ntihabonetse menshi kuko n’itike yo kwinjira yari ku giciro cyo hasi, ariko ngo icy’ingenzi cyo gutuma Padiri Fraipont azirikanwa cyagezweho.

Frère Kizito kandi ngo arateganya kuzongera gutumira Byumvuhore mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont yagombye kuba amaze, n’ubwo ku itariki ya 12 mu Bubiligi ari na ho Byumvuhore aba, na ho bazizihiza iyo sabukuru, kuko ari cyo gihugu uwo mupadiri akomokamo.

Ibitaramo byo kwegeranya amafaranga yo gufasha abafite ubumuga kandi ngo baratekereza kubigira ngarukamwaka.

Frère Kizito ati “N’iyo bitabamo Byumvuhore, dushobora kwifashisha n’abandi baririmbyi bafite umutima ukunda, kuko ni igikorwa cy’urukundo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka